RFL
Kigali

KANOMBE: Abanyeshuri bo muri EFOTEC bagaragaje impano ikomeye mu guhanga no kumurika imideri–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 20:26
3


Muri iyi minsi abanyeshuri banyuranye bari kurangiza amasomo yabo asoza umwaka, benshi bategereje kubwirwa amanota bakoreye kugira ngo berekeze mu biruhuko. Iki gihe bategereje, abanyeshuri bo muri EFOTEC banze kwicara ubusa bategura igitaramo cyo kwerekana impano zidasanzwe bafite.



Iki ni igikorwa gitegurwa na Club yashinzwe n’abanyeshuri bo muri Efotec yitwa ‘Creativity Club’ iyi ikaba imaze imyaka itatu ikora muri iki kigo cy’amashuri yisumbuye. Iyi Club buri mwaka itegura ibi birori igatumiramo abantu banyuranye baturuka hanze y’ikigo bakabaganiriza ku buzima bwo hanze ndetse banabasangiza ububnararibonye bw’ubuzima buba hanze y’ishuri mu rwego rwo gukangurira abanyeshuri bo muri iki kigo kwiga bafite intego.

Aha abanyeshuri bahuriye muri iyi Club bategura imikino inyuranye bakerekana impano zabo ndetse bamwe bakanagaragaza ibyo bifuza kuba bakora nibarangiza ishuri bikabahira. Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017 abanyeshuri bo muri iyi Club imaze imyaka itatu ikora  berekanye impano ikomeye bafite yo guhanga no kumurika imideri.

Aha bakaba bagaragaje impano mu gutambuka bamurika imideri icyakora amakuru Inyarwanda yakuye muri iki kigo ni uko n’iyi mideri bamurikaga arinabo ubwabo baba bayikoreye bigaragaza ubuhanga bukomeye aba banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya EFOTEC bafite.Ibi kandi byashimangiwe na Ndabamenye J Bosco Animateur muri iki kigo ukurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’iyi Club, akaba yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ari Club bafite ifite abana babanyempano nkuko nabo ubwabo babigaragaje.

REBA AMAFOTO:

EFOTECAbafite impano bahabwa umwanya wo kuzimurikaEFOTECAbanyeshuri baba bishimye bigaragaraEFOTECAbafite impano yo gukina amakinamico berekana impano zaboEFOTECAbanyeshuri baba bakubise buzuye muri salle iberamo iki gitaramoEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECAbanyeshuri bamurika imideri berekanye ubuhanga bwaboEFOTECAbanyeshuri baba bishimyeEFOTECBaba batumiye abanyeshuriEFOTECAbayobozi b'uyu muryangoEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECEFOTECAba banyeshuri bamurika imideri bagaragaje ubuhanga bwo ku rwego rwo hejuru

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo -Inyarwanda ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ikuzwe Dieudonne6 years ago
    they ought to keep up cz they are able
  • mugisha nathan6 years ago
    wawwoooooo ndashimira cyane ubuyobozi bw'ikigo kuba barushaho gushyigikira impano zu RWANDA rwejo
  • Obed Pacifipue5 years ago
    Kbsa Barashoboye Bakomeze Ntibizarangirire Mu Kigo





Inyarwanda BACKGROUND