RFL
Kigali

Antoine Hey yagaragaje ikizamufasha gusezerera Ethiopia

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/11/2017 13:07
0


Antoine Hey Paul umutoza mukuru w’Amavubi ufite urugamba rwo kwakira ikipe y’igihugu ya Ethiopia-Walia kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2017, umukino avuga ko agomba gutsinda binajyanye ko azaba akinira imbere y’abafana bakunda ikipe.



Mu kiganiro n’abanyamakuru, Antoine Hey avuga ko iyo Amavubi ari mu rugo aba akomeye kurusha hanze kuko ngo byagiye bigaragara nko mu mukino wa Tanzania na Uganda yabereye mu Rwanda.  Antoine Hey yagize ati:

Tugomba gutsinda umukino. Tuzaba dukinira mu rugo, abafana bazaba bahari ari benshi. Amavubi ni ikipe nziza cyane mu rugo, twarabikoze kuri Tanzania tuyikuriramo hano ndetse na Uganda twabinjije ibitego bibiri hano. Amakipe menshi ntabwo bizajya biborohera gukura intsinzi hano, ndumva rero Ethiopia atari yo iri buze kudutsindira hano.

Antoine Hey yavuze ko kandi mu bakinnyi 22 yari asigaranye mu mwiherero agomba gukuramo 18 azakoresha akina na Ethiopia. Mu bakinnyi 24 yari yatangiranye nabo, havuyemo Bizimana Djihad ufite amakarita abiri y’umuhondo na Nshimiyimana Imran urwaye malaria. Imanishimwe Emmanuel nawe yari mu mwiherero mu rwego rwo kumufasha kugaruka mu kibuga.

Antoine Hey avuga ko kuba Amavubi ari mu rugo bizatanga akazi kuri Walia

Antoine Hey avuga ko kuba Amavubi ari mu rugo bizatanga akazi kuri Walia

Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) niwe kapiteni akaba yungirijwe na Kayumba Soter (iburyo)

Ndayishimiye Eric Bakame (ibumoso) ni we kapiteni akaba yungirijwe na Kayumba Soter (iburyo)

Sugira Ernest (Ibumoso) yari yaje kureba uko Amavubi ahagaze

Sugira Ernest (Ibumoso) yari yaje kureba uko Amavubi ahagaze

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y'imyitozo

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y'imyitozo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND