RFL
Kigali

VIDEO: Abanyamakuru banyuranye baravuga uko babona ejo ha Urban Boys na Safi Madiba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 13:37
0


Nyuma y’induru zimaze iminsi hagati y'abari bagize itsinda rya Urban Boys kuri ubu ibintu bisa n'aho byamaze gufata umurongo wabyo, Urban Boys iracyahari nubwo itakigizwe n’abasore batatu nkuko byahoze, Safi Madiba yaragiye yatangiye kwikorana umuziki ku giti cye naho Humble G na Nizzo Kaboss bakomeje gukorera mu itsinda.



Ibi ni ibyavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye kuri Olympic Hotel Kimironko. Nyuma y’iki kiganiro abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro bagiye banyuzwe na bimwe mu byavugiwe muri iki kiganiro abandi ntibanyurwa, icyakora basabwa gutegereza, aha ni nk'aho abagize iri tsinda birinze gutangaza niba koko Safi agiye gusimbuzwa undi muntu mu itsinda ngo babe banamukomozaho icyakora bagerageje guca amarenga ko bizabaho mu minsi iri imbere.

Nyuma y’iki kiganiro umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kumenya byinshi ku hazaza h’aba bahanzi yaba Urban Boys nshya ndetse n’ahazaza ha Safi Madiba mu mboni z’abanyamakuru b’imyidagaduro ibi byatumye tugirana ikiganiro kirambuye na bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bari bitabiriye iki kiganiro cyahuje Urban Boys n’abanyamakuru.

AbanyamakuruAbanyamakuru bari bitabiriye ikiganiro cya Urban Boys

Muri iki kiganiro reka tubibutse ko twifashishije abanyamakuru nka; Gerard Mbabazi uyu akaba umunyamakuru wa RBA ukora mu ishami ry'imyidagaduro, Munyengabe Murungi Sabin uyu akaba umunyamakuru w'imyidagaduro ku kinyamakuru Igihe.com ndetse na Ntirenganya Gentil Gedeon uyu akaba umunyamakuru ukora imyidagaduro mu gitangazamakuru cya Kigalitoday.

REBA HANO ICYO BAMWE MU BANYAMAKURU BATEKEREZA KU HAZAZA HA URBAN BOYS NA SAFI MADIBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND