RFL
Kigali

Safi Madiba ari kubarizwa muri Tanzania mu gufata amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzi ufite BET Award-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 23:09
6


Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yatandukanye na Urban Boys atangira kwikorana. Kuri ubu uyu musore, ari kubarizwa muri Tanzania kumwe na Meddy aho bagiye gufataga amashusho y’indirimbo bakoranye ubwo Meddy yari ari mu Rwanda



Safi atangiye kuririmba wenyine no gukorana n'abandi bahanzi nyuma yo gusezera muri Urban Boys ku wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017. Nyuma y'iminsi mike yahise yerekeza muri Uganda agaruka mu Rwanda ariko naho ntiyahatinda kuwa Gatatu tariki 8 Ugushyingo 2017 yahise yekerekeza i Dar Es Salaam muri studio ya Wasafi.

Ray Vanny

Ray Vanny wakoranye na Safi Madiba aherutse kwegukana igihembo muri BET AWARD

Iyi Wasafi ni studio ikomeye y’umuhanzi Diamond, amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko Safi Madiba yagiye muri iyi studio ubwo yari mu kwezi kwa Buki muri Zanzibar, aha akaba mbere yo kuhava yaranyuze gato i Dar Es Salam agakorana indirimbo na Ray Vanny umusore uhagaze bwuma muri muzika y'aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba akaba yaramamaye cyane nyuma yo gutwara igihembo cya Bet Award. Kuri ubu rero Safi Madiba akaba yarasubiye muri Tanzania gufata amashusho y’iyi ndirimbo bakoranye.

Amakuru Inyarwanda.com ifite kandi yizewe ni uko Safi Madiba ubwo yahagurukaga mu Rwanda yerekeza muri Tanzania yajyanye n’inshuti ye magara uyu akaba umujyanama (Manager) w’umuhanzikazi Marina nawe wagiye kureba ko yabona akenge apfumuriramo ngo yinjize umuhanzikazi we mu ruganda rwa muzika yo muri Tanzania.

safi

Safi Madiba aha yarari kumwe na Ray Vanny bafata amashusho y'indirimbo bahuriyemo

Safi Madiba aratangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo mu mpera z’iki cyumweru ndetse nyuma yo kurangiza gutunganya amashusho yayo Safi ayatahanye ngo akazahita agaruka i Kigali aho byitezwe ko umunsi uwo ariwo wose yahita ashyira hanze indirimbo ye ya mbere ku giti cye cyane ko uretse izi ebyiri zimaze kumenyekana bivugwa ko album ye wenyine ayigeze kure dore ko indirimbo zisaga esheshatu muri cumi n'ebyiri zizaba ziyigize zenda kurangira aho ziri gukorwaho n’aba producers batandukanye baba abo mu Rwanda n'abo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MU IFATWA RY'AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO YA SAFI NA RAY VANNY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jay 6 years ago
    Inoti sikintu kbs umwana arangije Kubona umutahe uhagije ati reka ndekane na music ya gicyene, nubundi urban yisigire Karayi ntikiri murwego rwawe
  • 6 years ago
    Umuvuduko wabaswa, nakomeze ayatwike
  • bcg6 years ago
    bareke bahere mu magambo rata wowe werekana ibikorwa
  • Riderman 6 years ago
    Safi nubundi Nizzo yatumaga adatera imbere Safi tumurinyuma
  • 6 years ago
    Menya ubwenge rata safi igihe bahere ye bakwita umusinzi.be serious more than before.renew yr behavior
  • 6 years ago
    kabs nakomereze aho tumuri inyuma





Inyarwanda BACKGROUND