RFL
Kigali

UmC yatangiye irushanwa ‘Umurage Talent detection’ ryo kuririmba,kuvuga imivugo no gukina ikinamico

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2017 13:16
0

Umurage Communication for Development (UmC) uzanye irushanwa ry’imivugo, indirimbo n’ikinamico. Iri rushanwa ryatangiye tariki 6 Ugushyingo uyu mwaka rikaba rizarangira tariki 17/11/2017.



Umurage Communication for Development (UmC) ni umuryango utegamiye kuri Leta ufite umwihariko mu kwigisha no gufasha abaturage binyuze mu biganiro n’ikinamo inyuza kuri Radio yitwa Umurage. Guteza imbere impano mu ikinamico n’imyidagaduro bikunze kwibandwaho mu bikorwa binyuranye biba byateguwe na  Communication for Development (UmC). Ni muri urwo rwego bateguye irushanwa ryo kuririmba, kuvuga imivugo no gukina amakinamico. 

Biteganyijwe ko Final y’iri rushanwa izaba tariki 17 Ugushyingo 2017 ikazabera mu mujyi wa Kigali ku Kimisagara (Kimisagara Youth center.)‘Umurage Talent detection’ ni irushanwa riri mu byiciro bitatu ari byo kuvuga imivugo, ikinamico n’icyiciro cyo kuririmba no kubyina.

AMABWIRIZA AGENGA IRUSHANWA

Uhimba umuvugo, indirimbo cyangwa se ikinamico ashobora guhitamo imwe mu ngingo zikurikira, cyangwa akazikoraho zose. Uburenganzira bw’umwana, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Imirire myiza, Ubuzima bw’imyororokere,. Uwemerewe kurushanwa ni uwo ari we wese utarengeje imyaka 30 y’amavuko.

1.IMIVUGO

Umuvugo ugomba kuba uri hagati ya p.3-5, Kuba wanditse n’imashini, Mu Kinyarwanda , Ari umwimerere. Amagambo y’umuvugo ashyikirizwa mu buryo bw’inyandiko itsindankemurampaka kumunsi w’irushanwa mbere yo kuwuvuga. Umuvugo ugomba kuba uri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

2.INDIRIMBO

Indirimbo ntigomba kurenza  hagati y’iminota 3 ni 4. Umuntu ashobora guhiganwa kugiti cye, cyangwa mu itsinda ry’abantu batarenze 10. Ushobora kuririmba ukoresheje ibicurangisho cyangwa umunwa gusa. Ntibyemewe kuririmbira kunjyana ifashwe mbere y’igihe ( playback). Indirimbo igomba kuba ari umwimerere. Amagambo y’indirimbo ashyikirizwa mu buryo bw’inyandiko itsindankemurampaka kumunsi w’irushanwa mbere yo kuririmba. Indirimbo igomba kuba iri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

3.IKINAMICO

Ikinamico ntigomba kurenza iminota 10, Igomba kuba ari umwimerere. Ikinamico ishobora kuba iy’abantu barenze umwe cyangwa umuntu ku giti cye. Igomba kuba iri mu Kinyarwanda cyumvikana neza. Ikinamico  igomba kuba iri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Tariki 06/11/2017 ni bwo iri rushanwa ryatangiye mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa Huye. Tariki 8/11/2017 irushanwa ryakomereje mu karere ka Ngoma mu gihe tariki 10/11/2017 rizabera i Kabuga. Tariki 13/11/2017 bazajya i Rubavu, tariki 15/11/2017 bajye ku Kimisagara, naho tariki 17/11/2017 abe ari bwo basoza irushanwa mu birori bizabera ku Kimisagara.

Umurage

Bamwe mu bamaze kwitwara neza muri iri rushanwa

Umurage

Muri iri rushanwa abantu baba baje ari benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND