RFL
Kigali

Ikiganiro na Andy Bumuntu, ufatanya kwiga ‘Electrical Engeneering’ no gukora umuziki-Video

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:9/11/2017 10:43
0


'Mu muryango wa hafi mubo nkomokaho, nta muntu wigeze aririmba cyangwa ngo abe afite aho ahuriye na muzika'-Andy Bumuntu, avuga ko yinjiye mu buhanzi mu 2009, yandika indirimbo ya mbere mu 2014 iza gusohoka mu 2016



Amazina ye asanzwe ni Kayigi Andy Dick Fred yahisemo gukoresha Andy Bumuntu nk’izina ry’ubuhanzi ariko yanaryiswe n’ababyeyi kera(stage name). Ni umusore w’inzobe ushinguye, utuje. Iyo muganiriye aramwnyura cyane kandi wumva avuga atuje mu ijwi riremereye (bass voice). Ku myaka 22, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo : 'Ndashaje', ‘Mukadata’, ‘ Mine’ cyangwa ‘Uwanjye’. Muri izi ndirimbo zose, uyu muhanzi avuga ko agaruka ku buzima busanzwe abantu babamo buri munsi kuko aribwo buryo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa.

Ubutumwa rero, navuga ko ibintu bifata attention yanjye, iyo ndi kugenda, mu buzima bwanjye busanzwe, ni ibintu bikunze kuba ku bantu muri rusange, ubuzima bwabo ariko cyane cyane nkareba ya cote (cya gice) itaravuzweho n’abantu….

Imwe mu ndirimbo yaririmbye yise ‘Ndashaje’, yigira umuntu ugiye kupfa ugeze mu gihe cyo kugira inama umwana we mbere yo gutabaruka akamwereka uko ku isi ibintu bigenda agamije kumuremamo icyizere mu buzima azaba asigayemo.

Avuga ko icyamuteye kuririmba iyi ndirimbo ari uko aba abashaka ko abantu bumva impanuro yagira umwana muto abaye ari umuntu mukuru kugira ngo akure ari umuntu wuzuye kandi wiyubashye. Indi ndirimbo yahanze igaruka ku buzima busanzwe ni Muka Data’ nayo agarukamo ku mibereho y’umwana warerwaga na mukase (umugore wa kabiri w’umugabo ufite undi mwana) akajya ahora amukubita kubera kumena ibikoresho byo mu rugo kugeza ubwo abaturanyi bamugira inama yo kwihisha igihe mukase atashye, ibintu byose avuga ko bibaho kenshi mu buzima busanzwe. Nyuma y’indirimbo amaze gusohora, arateganya gushyira hanze na album byibura umwaka utaha w’2018, yifuza kandi ko igihe ubushobozi bwaboneka yakorana indirimbo n’abahanzi bo mu karere

Ubuzima hanze y’umuziki

Avuka mu muryango w’abana 6, afite ababyeyi bombi. Mu bana bavukana harimo na Umutare Gabby nawe uzwi nk’umuhanzi hano mu Rwanda ariko umaze igihe adasohora indirimbo nshya. Mu birebana n’amashuri, Andy Bumuntu amashuri abanza yayize ku bigo bitandukanye birimo La Colombiere, Horizon na La Source, ayisumbuye ayiga St. Andre na Eto Muhima, aho yigaga ibirebana n'amashanyarazi ari nabyo yakomeje muri kaminuza ya IPRC muri ‘Electrical Engeneering’ muri kaminuza ya IPRC mu mwaka wa kabiri

Mu byo kurya, Andy agusuye ukamugaburira umuceri, yakenera icyo kunywa ukamuha amazi cyangwa umutobe (juice) byamunyura.

KANDA AHA UKURIKIRE IKIGANIRO CYOSE INYARWANDA.COM YAGIRANYE NA ANDY BUMUNTU


Kanda aha urebe indirimbo 'Ndashaje' by Andy Bumuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND