RFL
Kigali

Umuhanzi Luc Buntu yibarutse impanga z'abakobwa babiri Tenzi na Sanaa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/11/2017 10:35
1


Umuhanzi Luc Buntu ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ukunzwe cyane mu ndirimbo Ntutinye, Shimwa Mana n'izindi, yamaze kwibaruka impanga z'abakobwa.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 ahagan isaa kumi n'igice z'igitondo ni bwo Nancy umugore wa Luc Buntu yibarutse impanga z'abakobwa. Luc Buntu yabwiye Inyarwanda.com ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana yabahaye uwo mugisha. Abakobwa babo babise Tenzi na Sana. Tariki 18 Ukuboza 2016 ni bwo Luc Buntu n’umukunzi we Nancy bazasezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero rwa Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama.

REBA HANO 'NTUTINYE YA LUC BUNTU'

Luc Buntu ni umuhanzi wakoreye umurimo w'Imana muri Kaminuza y'u Rwanda i Butare, awukorera mu matorero akomeye ya hano mu Rwanda atanga umusanzu ukomeye muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana ndetse afasha bikomeye abahanzi bagenzi be. Luc Buntu azwi kandi mu gitaramo 'Audience of One' afatanyamo n'itsinda rye 133 Band, kikabera kuri Solace Ministries aho kwinjira biba ari ubuntu ku bantu bose.

REBA HANO 'NTUTINYE YA LUC BUNTU'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves6 years ago
    waou!congz mukozi w'Imana,Imana ukomeze kubitaho





Inyarwanda BACKGROUND