RFL
Kigali

Resitora Fantastic ikomeje kudabagiza abayigana, 'Umukiriya ni umwami'

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2017 20:46
1


Resitora Fantastic ikorera mu nyubako nshya iherereye mu mujyi wa Kigali hafi n’ahahoze ari kwa Chez Venant, ikomeje kudabagiza abayigana aho ibakirana urugwiro rwinshi ikabaha serivisi utabona henshi hano mu Rwanda.



Zimwe muri serivisi Fantastic Restaurant itanga utapfa kubona ahandi ni uguha promosiyo abakiriya bayigana aho guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa munani z’amanywa ugura icyo kurya ukongezwa Fanta, ukishyura gusa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000Frw). Mu masaha ya ku mugoroba biba ari uburyohe dore ko abakozi b'iyi Resitora bakwakirana urugwiro rwinshi ari nako ukurikirana imipira igezweho iburayi no mu bindi bihugu bitandukanye ku isi. 

Fantastic

Hano ni muri Resitora Fantastic

Akandi gashya kari muri Resitora Fantastic ni uko Orchestre Impala guhera ku mugoroba kugeza nijoro itaramira abakiriya b’iyi resitora ikabataramira mu muziki w’umwimerere (Live). Ikindi ni uko guhera ku wa Gatatu kuva ku mugoroba, Resitora Fantastic itumira abahanzi banyuranye bagataramira abakiriya bayo. Resitora Fantastic ifite agahigo ko kuba resitori ikora amasaha 24 kuri 24, ikindi ikaba itegura amoko menshi y'ibyo kuryo ukongeraho n'ibinyobwa biri mu moko anyuranye. Ibiciro by'iyi Resitora, biri hasi cyane ugereranyije na serivisi nziza baguha. 

Fanta

Imikino ikomeye ku isi nta handi wayirebera ngo wishime hatari muri Fantastic Restaurant

Fantastic

Nta nzara yakwica uri muri Resitora Fantastic

Fantastic

Hehe n'icyaka,...Amoko yose y'ibinyobwa arahari

Fantastic Fantastic Fantastic






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fan6 years ago
    ntibagarara kunyama?





Inyarwanda BACKGROUND