RFL
Kigali

Antoine Hey ntazahamagara abakina hanze ngo bitabazwe muri CECAFA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/11/2017 13:40
0


Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza kuwa 6 Ukuboza 2017 i Nairobi muri Kenya hazaba habera imikino ya CECAFA y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba no hagati. Amavubi azitabaza abakina imbere mu gihugu mu gihe u Rwanda ruzaba rwabonye itike ya CHAN 2018.



Nk’uko Nzamwita Vincent de Gaule yabisobanuriye abanyamakuru ubwo Amavubi yari ageze ku kibuga cy’indege bavuye muri Ethiopia, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwaba rubonye itike ya CHAN 2018, CECAFA yahita iba umwiteguro mwiza ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu bityo bakazajya muri Maroc bahagaze neza kuko byaba biruta imikino ya gicuti bakina.

Mu magambo ye yagize ati”Turamutse tubonye itike yo kujya muri Maroc, CECAFA yaba ari amahirwe yo kwitegura. Ibyo navuganye na staff ni uko twagerageza kudahamagara abakinnyi badakinira mu gihugu kugira ngo twitegure iryo rushanwa (CHAN 2018)“.

Nzamwita kandi avuga ko mu gihe CECAFA izaba itangiye bitazabuza shampiyona gukinwa kuko amakipe adafite byibura abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu azajya akomeza shampiyona noneho amakipe abafite akomeze agire ibirarane.

“Nta rushanwa na rimwe rizongera gutuma shampiyona ihagarara. Ubu uko twabikoze iyo ufite abakinnyi batatu mu ikipe y’igihugu, ikipe yawe ijya mu birarane ariko shampiyona ntihagarare”. Nzamwita

Ibi bivuze ko amakipe arimo Rayon Sports, APR FC na AS Kigali azakomeza kujya mu birarane kugeza muri Gashyantare 2018 mu gihe u Rwanda rwaba rugiye muri CECAFA. Gusa Nzamwita yavuze ko nyuma y’umukino wo kwishyura na Ethiopia, Antoine Hey azaba arekuye abakinnyi bagende bakine nk’iminsi ibiri ya shampiyona kugira ngo bahite basubira mu mwiherero. Kugeza ubu ku bihugu bizitabira CECAFA y'uyu mwaka haziyongeraho Libya na Zimbabwe nk'ibihugu bizaza byatumiwe.

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey Paul yamaze kumvikana na Nzamwita ko muri CECAFA hazakoreshwa abakina imbere mu gihugu

Image result for nzamwita vincent inyarwanda

Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND