RFL
Kigali

Abakobwa batsindiye amakamba y’ubwiza mu Rwanda na Uganda bambariye kwitabira igitaramo cya Charly na Nina

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/11/2017 11:04
5


Muri iyi minsi mu Rwanda hari kuvugwa inkuru zinyuranye icyakora mu mpera z’umwaka nkuko bimaze kumenyerwa abahanzi banyuranye baba bategura ibitaramo bibahuza n’abafana babo. Charly na Nina kuri ubu ni bo bahanzi batahiwe cyane ko bafite igitaramo gikomeye cyo kumurika Album yabo.



Iki gitaramo cyo kumurika Album nshya y’aba bahanzikazi bo mu Rwanda kiri kwamamazwa bikomeye mu Rwanda ndetse no mu karere cyane ko ari igitaramo kizaririmbamo abandi bahanzi bakomeye mu karere harimo; Juliana Kanyomozi na Geosteady bo muri Uganda, Big Farious w’i Burundi ndetse n’abandi b’abanyarwanda banyuranye. Iki gitaramo kiri kwamamazwa bikomeye byatumye benshi mu bakobwa bazwiho kuba baragiye batsindira amakamba y’uburanga harimo n'abakomoka muri Uganda bambariye kuzitabira igitaramo cya Charly na Nina cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘ Imbaraga’ igitaramo giteganyijwe kuba tariki 1 Ukuboza 2017 muri Camp Kigali.

Bamwe mu bakobwa bamaze kwemeza ko bazitabira iki gitaramo harimo; Isimbi Fanique (Igisonga cya kabiri muri Miss Rwanda 2017),Ingabire Habibah,Miss Latifah (Miss Photogenic UR Huye Campus 2017).Miss Ruzindana Liliane (Miss University Uganda na Miss Makerere University), Miss Ritha Rick Mutoni (Igisonga cya kabiri muri Miss Uganda 2017), Fiona Doreen (uyu yahatanye muri Miss Rwanda 2017)Miss Shimwa Guelda (Igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017),Miss Pamela Umutesi (Uyu wahatanye muri Miss Rwanda 2017), n'abandi benshi. Twabibutsa ko kwinjira muri iki gitaramo ari amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw), 10000frw mu myanya y’icyubahiro na 150000frw mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO AMAFOTO Y'ABAKOBWA B'IBYAMAMARE BIGANJEMO ABEGUKANYE AMAKAMBA BAMBARIYE KWITABIRA IKI GITARAMO:

Charly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninaCharly na ninacharly na nina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • king6 years ago
    for our girl . i will be there olso
  • Kiki6 years ago
    Miss UMUTONI PAMELLA not mutesi.
  • mwigengesero theophila6 years ago
    Ok it is agood thing to live in country that has peace
  • 6 years ago
    Fuck
  • k6 years ago
    Joxy Parker she is hot wow it's good manners to support each other kandi aba bakobwa baririmba neza pe good job girls we still waiting for you in Canada





Inyarwanda BACKGROUND