RFL
Kigali

Gatsibo: Korali La Lumiere yashyiriye hanze icyarimwe indirimbo 3 ziri kuri album DVD baherutse kumurika-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2017 18:22
0


Korali La Lumirere ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR Kabweja yasohoye amashusho y'indirimbo eshatu ziri kuri album y'amashusho yabo ya mbere baherutse kumurika. Kuri ubu izi ndirimbo wazisanga kuri Youtube unyuze kuri Channel yacu ya Afrifame.



Korali La Lumiere ibarizwa muri ADEPR Kabweja mu itorero ry'Akarere rya Gatsibo mu Ntara y'Uburasirazuba. Ni korali yavutse mu mwaka wa 2008, itangizwa n'abaririmbyi 30, ubu igizwe n'abaririmbyi 75. Indirimbo eshatu bashyize hanze ni: Ifite umugambi mwiza, Ndashimira na Amahanga yose.  Korali La Lumiere ni yo yabaye iya mbere mu Rurembo rw'Iburasirazuba mu itorero ADEPR, ica agahigo mu kugira abantu benshi mu gitaramo yamurikiyemo album yayo ya mbere y'amashusho bise 'Ifite umugambi mwiza'

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Sangara Jean Marie umuvugizi wa korali La Lumirere, mu byo bateganya gukora harimo gukora ibitaramo byinshi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Yunzemo ati: "Si ibi gusa kuko dufite umugambi wo wo gusohora album ya kabiri mu mwaka utaha."

REBA HANO 'AMAHANGA YOSE' YA KORALI LA LUMIERE

REBA HANO 'IFITE UMUGAMBI MWIZA' YA LA LUMIERE

REBA HANO 'NDASHIMIRA' YA KORALI LA LUMIERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND