Nkuko mu ntangiriro z’icyumweru tubagezaho igice gishya cya filime y’uruhererekane ya Seburikoko, uyu munsi tugiye kubagezaho igice cya 50 cyageze hanze, kuri ubu mukaba mwagisanga no kuri YouTube.
Muri iki gice cya 50 tubonamo Kadogo ajya kwa Seburikoko mu rwego rwo gutereta Mutoni, umukobwa akunda n'umutima we wose, gusa tumubona abangira amaguru ingata nyuma yo gukubita amaso Mutoni. Kwiruka kwe bikaba byatewe n’ubwoba yari afite aterwa no gutinya cyane Mutoni ukongeraho n'ibyo yari amaze kurota arimo kunigwa na Rulinda.
Tubonamo kandi Venansiya afata Rulinda arimo gutereta Nyiramana. Seburikoko we yifitiye ikibazo cyo kuryama hasi dore ko matora we na Siperansiya basanzwe baryamaho bayihaye umwana wabo Mutoni wari umaze igihe kinini aba i Kigali, muri iyi minsi akaba yarabasuye.
TANGA IGITECYEREZO