RFL
Kigali

Muniru yerekeje muri filime zo gusetsa nyuma yo kubona ko isoko rya Sinema Nyarwanda ryapfuye-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/11/2017 11:17
0


Muniru Habiyakare wamenyekanye cyane mu kwandika, gukina no gutunganya amafilime atandukanye nka Catherine yakinnyemo yitwa Nemeye n’izindi, kuri ubu yaje mu ruhando rwa filime ngufi z’urwenya.



Ubusanzwe Muniru ni umwe mu batunganya ndetse bakanayobora filimi, kuri ubu muri izo filimi ngufi zo gusetsa nta na hamwe azagaragara akina muri zo ahubwo we arazandika, akaziha abandi bakazikina na cyane ko n’ubusanzwe mu zo yagiye akinamo agaragazamo impano yo gusetsa.

Ibi yabyinjiyemo nyuma yo gusanga ibihangano byabo bya Sinema bikunze gucuruzwa mu buryo we yise kwibwa kuko bashora amafaranga menshi mu gukora sinema ariko ntizicuruzwe uko babiteguye. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Muniru yagize ati:

Kuri ubu ubumenyi bwabaye bwinshi, bwariyongereye bwo gukora Cinema production, ariko noneho ikibazo cyagarutse, gihari ubu ngubu muri rusange ni ikibazo cy’isoko.Turakora Filime ariko ntabwo zicuruzwa, ntabwo twe twinjiza nk’ayo dukwiye kwinjiza ariko wajya kumva ukumva ngo filime yarakunzwe igihugu cyose, n’abayikinnyemo babaye ibyamamare ariko wa mu producer wayikoze atarigeze yunguka.

Muniru habiyakare wamenyekanye nka Nemeye muri filimi yiswe Catherine

Muniru we abona ibi biterwa cyane cyane n'aba DJs bo ku mihanda kuko usanga ashobora kugura CD ku mafaranga 1000 Frw agashyira filime kuri mudasobwa ye maze akajya ayicuruza ku bandi bantu mu buryo adafitiye uburenganzira, bigatuma filime isakara mu gihe gito ariko abayikoze batarigeze bunguka cyangwa se ngo banagaruze amafaranga bayitanzeho mu kuyitunganya.

Muniru we akomeza gusaba inzego zibishinzwe gushaka icyo gukora ku buryo bagerageza guhagarika iyi micururize idahwitse y’izi filime. Inyarwanda.com imubajije ingamba azanye muri izi filimi ngufi z’urwenya yagize ati “Ubu ngiye gukorana na AFRIFAME izajya imfasha gushyira izo filime zanjye kuri YouTube hari uburyo tuzajya dukoranamo buzadufasha kujya twinjiza binyuze kuri YouTube…Abakunzi ba Cinema Nyarwanda, Abakunzi banjye Muniru Habiyakare nibategereze ibyiza biri imbere. Sinema Nyarwanda iri hafi yo kongera kuzuka, iryohe kurushaho.Za zindi mumenyereye kureba turi kubategurira uburyo bwiza mwazirebamo zikajya zibageraho mu buryo bwemewe n’amategeko.”

Kanda hano urebe ikiganiro Muniru Habiyakare yagiranye na Inyarwanda.com 

REBA HANO 'KABWANA MURI RESITORA' FILIME ISEKEJE YA MUNIRU

REBA HANO 'KABWANA FANS' INDI FILIME ISEKEJE YA MUNIRU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND