RFL
Kigali

Mbere yo kwitabira Miss Supranational, Ingabire Habibah yasuye abarwayi muri CHUK–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2017 14:41
32


Muri iyi minsi Ingabire Habibah ari mu myiteguro ya nyuma kugira ngo yitabire irushanwa rya Miss Supranational dore ko muri uku kwezi kwa Ugushyingo 2017 aribwo agomba guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Poland ahazabera iri rushanwa cyane ko yamaze no kubona ibyangombwa byose.



Mbere yuko ahaguruka mu Rwanda Ingabire Habibah yabanje gukora igikorwa cy’urukundo aho yasuye abarwayi mu bitaro bya CHUK ku Cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2017 aho we n’inshuti ze basuye abarwayi muri ibi bitaro bakabashyira ibyo kurya n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Ingabire Habibah Inyarwanda.com ko asanzwe akora igikorwa nk'icyi cyo gusura abarwayi kuko ngo aterwa agahinda no kubona hari abababaye bakeneye ibyo ashobora gutanga. Ingabire Habibah azahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational2017 aho we na bagenzi be bazaba bavuye mu bihugu binyuranye bazahatanira ikamba rizatangirwa muri Poland mu Ukuboza 2017.

AMAFOTO:

HABIBAHHabibah mu byo yari yashyiriye abarwayi harimo n'imbutoHABIBAHHABIBAH

Mu bushobozi bwe Habibah Ingabire agerageza kugabanya abarwayi ibyo yabashyiriyeHABIBAH

Kimwe mu bikorwa by'urukundo Habibah akoze mbere yo kuva mu Rwanda cyashimishije abarwayi yasuye

HABIBAHBamwe mu nshuti za Ingabire Habibah bari bamuherekeje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO6 years ago
    Ibi nukwifotoza, ntakabeshye, ubuse ashaka kutwibagiza ibitutsi yatutse umu judge muri miss Rwanda 2017? Uyu mukobwa n'imbeshu itararezwe, yitwara nabi cyane, mbabajwe nabamwohereje guserukira igihugu.
  • kalisa6 years ago
    igikorwa yakoze ni kiza ariko ntabwo umuntu yifotoreza hejuru yabarwayi ari guseka ntibigaragara neza!!!! ariko igikorwa cyo ni kiza nabandi bamwigireho
  • mucyo justin6 years ago
    ibi ntibibaho kuko nagashinyaguro. kujya gusura umuntu ukitwaza umunyamakuru ngo agufotorere hejuru yabo wasuye??? ibi nukwimenyekanisha ntagikorwa cyurukundo yakoze.
  • Rukundo 6 years ago
    ntarukundo yabikoranye nukwimenyekanisha afite icyo a targeting imbere gusa. ahubwo bariya barwayi bazatange ikirego biriya bihanwa n'itegeko.
  • Aline6 years ago
    Ntarukundo mbonye aha Hubwo inshinzi iri gushaka abazamutora. Turabizi useka neza ariko gusekera hejuru yabarwayi sibyiza habe nagato. Byari kuba igikorwa cyurukundo iyo ugenda ukabasura ugataha ntamaforo
  • benjah20176 years ago
    ntiwite kumagambo kora neza wigendere my girl #habibah
  • 6 years ago
    Atubabarire azajyenda afite imisatsi ye nk igisabo,njye maragikunze cyagiye ulo kiri nta bintu byo kwiyambika ibisatsi by abandi,kuko rwose tuberwa n iyacu kurushaho.rero mwana vanamo icyo ki wig urebengo ubwiza bwawe buragaragara kurushaho.
  • 6 years ago
    nyamara ugenekereje nange ndabona ya gakwiye ku basura iti. twaje abanyamakur cg amafoto arko buriya umuntu yabufata nkuburyara iyo abikora bataramubwira guserukira igihugu yashatse kwigarurira abafana arko twaramubonye atukana ku karubanda
  • Carina 6 years ago
    cyakora abantu ntibanyurwa ubu nkamwe mwamwise inshinzi cg ng nimbeshu hh mwihuse kabsa gsa ntagihe batazavuga courage miss Hbb muby urimo knd God bless you kubw icyo gikorwa wakoze
  • Gigi6 years ago
    Courage habibah imana izabiguhembera umutima mwiza nubumuntu ufite imana niyo ibizi kandi ijye ikomeza, igume iruhande rwawe warakoze gusangiza nabandi batabifite imana izakongerere wowe ninshuti zawe
  • Madina 6 years ago
    Woowww ni byiza cyane keep on hbb so proud of you
  • Cctwe6 years ago
    @Aline se Mm! urinda utukana gutyo! wowe uri uwuhe niba nawe arazwi icyo akoze cyose usanga babitangaje ahanini nta n ruhare yabigezemo! rero si nkawe uba uturamye nta nuzi ko ubaho rero ubwo bushinzi ahubwo tuzaaa
  • Mk6 years ago
    Miss habiba This is a great work she did! people cannot imagine how much strength her support has given these people who has medical condition during this difficult time.thank you for having that heart. We all know that they will always remember her kindness and support. Keep going on.
  • 6 years ago
    shn ntabanyamakuru yajyanye ubuse iriiya pic niyafotowe numunyamakuru ntawe yajyanye bazibonye babishyiraho
  • Christian6 years ago
    @Aline u b***tch
  • Karma beibi6 years ago
    rata habibah ...ikorere ibikurimo naho abagushinja ubushinzi n ibindi...bakubonye ukuze...N urwangoo rubabungamo...Nkuri nyuma♥ buri wese avuga uko yishakiye...juss wewe be strong maze ukomeze ibyo watangiye♡
  • mk6 years ago
    miss Habiba this is a great work, people cannot imagine how strength your support has given these people who has medical condition during this difficult time, we all know that they will always remember your kindness, support and generosity.
  • aisha6 years ago
    u did great job dear, God bless your gold heart kdi we know u will bring the crown here
  • mate6 years ago
    Habi twariganye imyaka 3 ejobundi ndacyakwibuka. Nishimira urwego ugezeho. Gusa nyemerera nkumuntu ukuzi ko aho ugeze ukeneye abajyanama bari strong ngo ubashe gukomeza Uri Rugendo ugere kure. Yes friends ni sawa , ubu Uri public figure ( umustar) bivuz ko uri muri business. Keep it up mo lv
  • Young Simba 6 years ago
    Habibah jst do yr work et bn courage laisse les gens parler, igikorwa wakoze nicyiza May Allah bless you





Inyarwanda BACKGROUND