Mukasa Nelson umunyarwanda wari mu gihugu cya Uganda aho yari yaragiye kwakira igihembo yahawe nk’umuntu wakoze ibikorwa bikomeye mu gukundisha abantu siporo no gutanga umusanzu cyane muri siporo z’abana, yagarutse mu Rwanda azanya igihembo yagenewe na East Africa Membership Award, kompanyi yabiteguye.
Mukasa usanzwe ari umutoza wa siporo rusange ya Car Free Day avuga ko ku bwe atavuga ko hari izindi mbaraga akoresha uretse kuba akunda siporo bityo mu kuyikunda hakava ibikorwa akora bikaba ari nabyo abantu bashingiyeho bamutora.
“Nagarutse, igihembo bampaye ndagifite kandi narakishimiye. Ubu ikigiye gukurikiraho ni ugukomeza gukora neza gahunda za siporo nsanzwemo zirimo Car Free Day, gushyira imbaraga muri asosiyasiyo yanjye ndetse no gukomeza kwita mu gukoresha siporo muri Gym”. Mukasa Nelson
Mukasa Nelson avuga ko mu bikorwa binini byamuhesheje amanota birimo; kuba ari umutoza muri Car Free Day, igikorwa gihuriza hamwe abantu benshi baba banarimo abanyamahanga benshi bashobora gutanga amakuru meza ku muntu.
Ikindi yavuze ni igikorwa akora cyo gutoza abana bitewe na siporo bisangamo ndetse n’akazi akora ko gukoresha abantu siporo ikorewe muri “Gym”. Mukasa kandi kuri ubu yamaze gufungura asosiyasiyo yita kuri siporo y’abana bakiri bato ndetse na komite olempike na siporo mu Rwanda ikaba yaramaze kubiha umugisha.
Mu kiganiro aheruka kugirana na INYARWANDA, Dr.Waningu umuyobozi mukuru w’iki gikorwa yavuze ko babanje kwicara bakareba ibyiciro birimo abantu bagiye bakora ibikorwa byagutse batangiriye ku bitekerezo byabo bwite nyuma baza kubona ko no muri siporo harimo abantu bagize ibyo bakora cyo kimwe no mu iyobokamana, Ubucuruzi, Uburezi, Imiryango, Ubuyobozi, Itangazamakuru. Dr.Waningu yagize ati:
Ni umushingo twazanye wo kugira ngo abantu bafite ibyo bakoze mu ngeri zitandukanye bakomeze kubona ko bashyigikiwe ndetse n’abantu babamenye banamenye uko babigenza. Ni muri urwo rwego rero Mukasa Nelson yatowe mu cyiciro cy’abantu bakora mu bya siporo kandi ngira ngo nawe ubwe azi imbaraga n’umwanya bimutwara ko agomba gushimirwa
Mu gusobanura uko amatora yagenze, Dr.Waningu yagize ati”Nyuma tumaze kubona urutonde rw’abantu bagomba kuzaba bahatana, twatanze umurongo kuri interineti abantu baratora nibwo rero Mukasa Nelson yatsinze mu cyciro cya siporo mu Rwanda nubwo natwe dukora ubugenzuzi tukareba koko niba umuntu watowe hari ibikorwa afite”.
Mukasa Nelson ashyikirizwa igihembo na Mary uhagarariye Mbale mu nteko ishingamategeko ya Uganda
Mukasa arambura neza ibendera ry'u Rwanda
Mu bihembo yahawe hari na "Certificate"
TANGA IGITECYEREZO