RFL
Kigali

Muvunyi Yesaya avuga ko gukorana indirimbo n’umuhanzi wa Secular byamukuraho amavuta

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2017 21:09
0


Umuhanzi Muvunyi Yesaya ubarizwa mu karere ka Nyagatare ari naho akorera umuziki, yatangaje ko adashobora gukorana indirimbo n’umuhanzi ukora umuziki usanzwe (secular music) kuko ngo byamukuraho amavuta.



Muvunyi Yesaya ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel mu karere ka Nyagatare, ubusanzwe akaba ari umukristo mu itorero rya ADEPR. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muvunyi Yesaya yavuze ko iyo ukoranye indirimbo n’umuhanzi wa secular, abantu bagutakariza icyizere bakavuga ko wifatanyije n’abanyamahanga, kandi koko ngo hari amavuta y’Imana akuvaho.

Ibi Muvunyi Yesaya yatangaje bihuye n’ibyo Apotre Paul Gitwaza uyobora Zion Temple yigeze kubwira abahanzi ba Gospel aho yavuze ko indirimbo bakorana n’umuhanzi wa Secular zidashobora guhesha Imana icyubahiro. Yatanze urugero kuri Jose Chameleone aramutse akoranye indirimbo na Patient Bizimana. Ati “Iyo ndirimbo yagufasha iki?”. Aganira na Inyarwanda.com, Yesaya yagize ati:

Gukorana indirimbo n’abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe ntabwo nabikora kuko ntabwo amavuta angana, ahubwo mbona njye byagukuraho n’ayo wari ufite. Iyo ukoranye nabo indirimbo bagukuraho amavuta, ugasanga n’abantu bemera Imana babifashe nabi, ugasanga batangiye kuvuga ko wifatanye n’ab’isi. Nta muhanzi n’umwe wa secular nakwifuza gukorana nawe indirimbo. Uzarebe ibyabaye kuri Theo Bosebabireba yakoranye indirimbo na Ama G, abarokore ntabwo byabashimishije, ndetse iyo witegereje usanga Theo byaramukuyeho amavuta yari asanganywe.

Kuri ubu Yesaya Muvunyi arimo gutegura album ye ya kabiri y'amashusho aho ari gufashwa na producer Zuzu. Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zigize iyi album, izo ndirimbo ni Tumushime na Hari igitondo. Muvunyi Yesaya avuga ko iyi album ye iryoshye cyane ndetse itandukanye n'iya mbere. "Iyi album yanjye nshya y’amashusho iraryoshye cyane itandukanye n’iya mbere kuko ubu ndi gukorana na producer Zuzu ukorera abahanzi bazwi i Kigali”

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO HARI IGITONDO YA MUVUNYI YESAYA

REBA HANO TUMUSHIME YA MUVUNYI YESAYA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND