RFL
Kigali

BYARANGIYE: SAFI Madiba yeruye ko yamaze kuva muri Urban Boys anatangaza impamvu nyayo imukuyemo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/11/2017 20:43
31

Muri iyi minsi inkuru yavugwaga cyane mu myidagaduro ni itandukana ry’abagize itsinda rya Urban Boys, havuzwe byinshi icyakora magingo aya Safi Madiba yamaze gusezera burundu muri iri tsinda ahita anatangaza ko agiye gutangira gukora umuziki ku giti cye.



Mu kiganiro kirekire Inyarwanda yagiranye na Safi Madiba yavuze ko yasezeye muri iri tsinda ubwo bakoranaga indirimbo na Kitoko, aha bikaba byari bitewe no kutumvikana na mugenzi we Nizz, akaba ari ho yafatiye icyemezo akabwira Humble G mugenzi wabo ko iyo ari yo ndirimbo ya nyuma bakoranye nk’itsinda.

Safi yahamije aya makuru ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Détente, aha akaba yatangaje ko icyabaye ari uko yaganiriye na bagenzi be bahoranye bareba ahazaza h’iri tsinda bakabona nta imbere rifite bituma we afata icyemezo cyo kuva muri Urban Boys. Aha yagize ati “Ubu si ndi muri Urban Boys…”

Safi Madiba

Safi Madiba yemeje ko yamaze kuva muri Urban Boys

Safi udahakana ko muri Urban Boys habayemo amakimbirane yatangaje ko icyatumye ava mu itsinda mu by'ukuri ari uko yabonaga mu buryo bwo kwinjiza ku itsinda byari byarasubiye inyuma, akabona iterambere rya Urban Boys ritagaragaraga. Aha yatanze urugero ko nk'ubu mu mwaka wa 2017 iri tsinda ryakozemo indirimbo ebyiri gusa mu gihe mu myaka yabanje aba bahanzi bakoraga Album buri mwaka.

Ikindi Safi Madiba yatangaje ni uko habayeho ikibazo cyo kutagira ubujyanama nyuma yo gutandukana na Richard wamenyekanye ahagarariye inzu ya Super Level, iki kimwe no kutabona ibintu kimwe mu itsinda, Safi Madiba ahamya ko biri mu bitumye ava mu itsinda cyane ko hari ukuntu bari basigaye batagihuza ku mikorere. Safi yavuze ko icyateye gusubira inyuma ari uko batahuzaga mu biganiro bajyaga bagirana.

Safi Madiba abajijwe niba yamaze gufata icyerekezo gishya yabwiye umunyamakuru ko ubu ari gutekereza ibyo yakora ari gufata akanya ko kuruhuka. Abajijwe niba indirimbo ari gukora mu ma studio atari buzihereho ngo akore umuziki we ku giti cye we yahamije ko nk’umunyamuziki hari byinshi ari gukoraho ariko atari yifuza gutangaza.

urban boysUrban Boys, Safi Madiba ayisize nyuma y'imyaka 10 yose

Asabwe kugira icyo abwira abakunzi ba muzika ndetse n'abe muri rusange Safi Madiba yagize ati”Icya mbere ndisegura ku bakunzi ba Urban Boys ntabwo nanjye ari icyemezo kinshimishije ariko burya iyo byananiranye biba byananiranye. Ku bafana banjye bo turaguma tuvugana byinshi bazabimenya nyuma.”

Iyo uganiriye na bagenzi be bo mu itsinda rya Urban Boys bose bakubwira ko badatunguwe na kiriya cyemezo, Humble G we ahita akubwira ko byinshi azabitangariza mu kiganiro n’abanyamakuru kizaba tariki 10 Ugushyingo 2017. Nizzo we yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko yiteguye kuba yanasigarana itsinda wenyine mu gihe bose basezera cyane ko we adashobora gusezera muri Urban Boys.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosko2 years ago
    Hhhh !mwidusetsa...yasigarana izina arko ntiyasigara mw itsinda rya urban boys ari umwe kuko itsinda riba rigizwe n abantu barenga umwe.....
  • djuju jizzo2 years ago
    iciyumviro cya safi ntabwo arico nagato yifashe nkabana NATO nibo bigumura ntavuge NGO nimpamvu ya nizzo yuko batumvikanaga ahubwo yarafite intimbero yukugenda arabura ho yoca gusa nagende urban boys nubwo yoba humble g canke kaboss yoyisigarana
  • 2 years ago
    ntacyo twarenzaho. nimwe ubwanyu muzi icyo mupfuye. ni nko mungo niba hari amakimbirane ningombwa gutandukana mbere yuko biba kurushaho.
  • X2 years ago
    Erega mbona nizzo adashobotse afite imyitwarire mibi yitwara nki mbobo naho humble na safi nabanyamahoro.
  • stacy2 years ago
    nagende nimyotso yee azabona
  • Ptty2 years ago
    Nizzo ntabwo ashobotse, mbona asa nkugira amagambo menshi cyane, ntabwo yiyubaha! Kandi ririya Tsinda rizamunanira tu! watch. Urugendo ruhire kuri safi Madiba.
  • Humble 2 years ago
    Nukuri Safi ndamushimye kubana na Nizzo nukwihambira ahubwo Isi iraje imubone kbs
  • g2 years ago
    umva mwikiha safi kuko nawe ar wowe ukajya ubona umuntu mukorana mutangiye kujya mu pingana ntacyikumva ibyiza nuko wakigendera ukamubisa nge mbona nizzo afunga umutwe mbona abashaka kuza mubayoboye kandi ntakintu ariho gihambaye
  • 2 years ago
    hhhh noneho uyu we aransekeje ngo nimyotso ye!!! nagende rwose atange amahoro
  • cool 2 years ago
    birababaje kweli gsa nta kundi abasigaye babe abagabo bakomeze bakore tuzakomeza tubashyigikire kandi bonne chance kuri bose haba safi na urbanboys isigaye.
  • Bacos2 years ago
    Urban boys irambabaje kbs nayikundaga cyane byumwihariko Safi ark ntakundi
  • Kiko2 years ago
    Nizzo ni feke natuze ahubwo kamubayeho kaboss ahiye Kuba kabobo agira ubucucu bwinshi Safi komereza aho bro
  • Safi Madiba2 years ago
    Nta nubwo namukunda uko ni ukuri kw'IMANA
  • Anonymous2 years ago
    Nukuri Safi no mubuzima busazwe ariyemera, n'umusore Uziko Ngo ari mwiza Ngo niwe warugize urban boys mxwiiii... natumbagire
  • Shaccy2 years ago
    Safi numurezi murekane nawe
  • Zamurambaho2 years ago
    Nagira inama humble na. Izzo ko bashyiramo gisa cy'inganzo bakamufasha kuva kuri mugo akajya abaririmbira chorus, ubundi urban boys yakomeza. Nibadashaka umuvocal uzabaririmbira chorus kababayeho barazimye.
  • Mukunzi2 years ago
    Dream boys bibabere isomo. Kandi mushyiremo imbaraga dore nta mukeba mugifite.
  • SHEMA2 years ago
    gutandukana kwaba bahungu uko ari 3 birambabaje pe nubwo ntari umufana wabo bafatanyaga gutezanya imbere. Gusa umbabaje cyane ni MANZI JAMES kuko numugabo uciye bugufi kdi ugira make gusa afite weakness yokuba ataririmba wenyine arambabaje cyane. naho Nizo we rwose simukunda namba kdi ntakindi mwangira namaranga mutima ye apfuye, yitwara nkabantu batize vrmt, nagabanye amagambo areke kugaragaza nkaho byacitse nakore ibye kuko nabavukana cg umugore numugabo baratana kanswe group yahujwe nokuririmba. Safi courage wowe reba imbere kbsa ntucike intege namagambo yaba haters. courage mukazi kdi muzabyare hungu nakobwa kdi success murugendo utangiye. wanatinze kwikorana wenyine kuko urashoboye ubu uba ugeze kure cyane. njye nabyifuje kera ko wikorana ugatera imbere none finally urabikoze. courage vrmt kuko urashoboye cyane mubahanzi dufite murwanda abakurusha ijwi ntabwo barenze 2. courage courage ntucike intege namba. thx
  • Fanny2 years ago
    Muraho basomyi. Jyewe nshyigikiye Safi kuba agiye kwikorera umuziki ku giti cye kuko ni umuhanga kandi aratuje nta vuzivuzi agira nkirya Nizzo. Ndabizi neza azatera imbere. Naho Nizzo aravugishwa nuko yajyaga amuriraho,ubwa Kanyombya ati amata bayajyanye kuberako batwaye umwana... Ntiwakorana numuntu nka Nizzo ngo utere imbere,Nizzo ni indiscipliné,umwiyemezi,urucantege,....Naho channel niba ntaho bayandikishije nkumutungo bwite wa group,birumvikana ko ufite password ariwe nyirayo bityo rero yayiha izina ashaka,bave mumagambo bakore
  • Bella2 years ago
    Igendere rata nubundi ntakubana nabantu mutunvikana nizo,knd nziko uzagera kure courage jyewe nkurinyuma


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND