RFL
Kigali

ADEPR: Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi yeguye, biravugwa ko yashyizweho igitutu azira gukorana na komite yacyuye igihe

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/11/2017 12:24
0


Madamu Aurea Mukaruzage wari umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) yamaze kwegura ku nshingano ze. Inama y’ubuyobozi ya ADEPR ubusanzwe igizwe n’abashumba b’Indembo zose n’impuguke zo muri ADEPR.



Madamu Aurea Mukaruzage yeguye mu mwiherero wahuje inzego zitandukanye z’Itorero rya ADEPR waberaga mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo mu gihe cy'iminsi ibiri ukaba waritabiriwe n’abayobozi bakuru muri ADEPR ndetse n’Abayobozi ba Komite Nzahura torero yagize uruhare runini mu guhirika ubuyobozi bwa ADEPR bwari buyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana kuri ubu bari gukurikiranwa n'ubutabera bazira kunyereza umutungo wa ADEPR ukabakaba miliyari eshatu z'amanyarwanda. Undi witabiriye uyu mwiherero ni umucuruzi witwa Biragwa Janvier. Uyu mwiherero wasojwe ku wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017.

Bivugwa ko Madamu Aurea Mukaruzage yeguye kubera igitutu yashyizweho na ADEPR

Mu minsi ishize Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru ivuga ko Dove Hotel igiye kwirukana abakozi bayo bafitanye isano n’abari abayobozi ba ADEPR bavuyeho ndetse hakirukanwa n’abandi bose basuye aba bagabo ubwo bari muri gereza bazira kunyereza umutungo wa ADEPR. Kuri ubu amakuru arimo kuvugwa ni uko Madamu Aurea Mukaruzage yegujwe na ADEPR nubwo we avuga ko yeguye ku giti cye. Bivugwa ko kwegura kwe, byatewe n’igitutu yashyizweho na ADEPR azira gukorana na komite ya ADEPR yacyuye igiye yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean. Rev Ruzibiza Viateur Umunyamabanga mukuru wa ADEPR, yahakanye aya makuru yo kweguza Madamu Aurea Mukaruzage. Yagize ati:

Nta gitutu njye mbona kereka ari we (Aurea Mukaruzage) ubyivugiye, mwamubaza ngira ngo ni we wabisobanura njyewe icyo mvuga ni icyo yanditse. Ibyo kuvuga ngo hari igitutu ntabwo mbona igitutu gihari. Ariko bamubajije Responsabilites ze n’icyo yaba yarakoze,….agerageza gutanga ibisobanuro avuga ko hariho amategeko yaherezaga ubushobozi biro nyobozi kuruta Inama y’Ubuyobozi (CA), ariko avuga ko we nta cyaha yakoze nta n’icyo ashobora gukora kirenzeho , nyuma rero avuga ko byaba byiza izo nshingano azihoreye aranabyandika nyine aranibitangaza mu bantu.

Image result for Ruzibiza Viateur amakuru

Rev Ruzibiza Viateur umunyamabanga mukuru wa ADEPR

Nubwo Madamu Aurea Mukaruzage yeguye ku mpamvu yise ize bwite, hari amakuru avuga ko yashyizweho igitutu na ADEPR azira gukorana bya hafi na komite icyuye igiye yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana kuri ubu bamaze kwamburwa inshingano z’ubushumba muri ADEPR, bakaba ari abakristo basanzwe ba ADEPR. Madamu Aurea Mukaruzage aganira n’ikinyamakuru Ibyishimo.com yanyomoje aya makuru, ashimangira ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse ngo ni byiza ko abantu bahindura ubuyobozi. Yagize ati:

Ni byo nanditse nsezera, nandikiye ubuyobozi bw’Itorero bakira urwandiko rwanjye kandi bavuga ko bazabishyikiriza inzego zikabisuzuma , ariko numva nta n’impamvu yatuma badasuzuma kandi ngo bansubize nk’ibyo nifuzaga. Mu nama haba hari abantu benshi bafite ibitekerezo bitari bimwe, hanyuma kuba nari kumwe n’ubuyobozi bwacyuye igihe ntabwo icyaha cyakozwe n’urwego nari nkuriye ahubwo icyaha cyakozwe n’umuntu ku giti cye, ushinja ni ku giti cye, ntabwo rero njyewe negujwe igitaraganya, nta nubwo njyewe hari umuntu wanyeguje, nta nubwo negujwe n’inama, ni ibintu nari mfite.

Aurea Mukaruzage yari amaze igihe kitari gito ari umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya ADEPR. Yagiye kuri uyu mwanya ku buyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana. Nyuma y'aho aba bagabo batakiri abayobozi ba ADEPR nyuma yo kuvanwaho bazira gukoresha nabi umutungo w'itorero ADEPR, bivugwa ko Aurera Mukaruzage yakomeje gukorana bya hafi na Jean Sibomana na Rwagasana Tom ari nayo mpamvu yegujwe na ADEPR n'ubwo yirinze kubihamya akavuga ko yeguye ku mpamvu ze nkuko bikubiye mu ibaruwa yandikiye ADEPR. Kuri ubu ategereje icyo ADEPR izamusubiza.

Image result for Ruzibiza Viateur amakuru

Komite Nyobozi ya ADEPR iyobowe na Rev Karuranga Ephrem






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND