RFL
Kigali

Gicumbi: Kiyovu Sport yafashe umwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Gicumbi FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 19:19
1

Ikipe ya Kiyovu Sport yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice ku musaruro w’ishoti rikomeye yarekuriye hagati mu kibuga nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi ba Gicumbi FC.

Ku munota wa 42’ nibwo Mugheni Kakule Fabrice yarebye uko Nshimiyimana Jean Claude yari ahagaze, arekura ishoti akoraho umupira umurusha imbaraga kiba kiranyoye.

Mu kwishimira igitego, Mugheni Kakule Fabrice yagiye mu bafana ba Gicumbi FC avayo ahabwa ikarita y’umuhondo. Kuri iyi karita, Cassa Mbungo Andre yavuze ko nta kibazo bimuteye kuko ngo Mugheni amuzi nk’umukinnyi wishimiye abafana ba Kiyovu Sport n’ikipe muri rusange bityo ko kuba yari ababoneye igitego yagombaga kwishima mu buryo ashatse.

Muri uyu mukino, ikipe ya Kiyovu Sport yagowe cyane n’ikibuga kuko wabonaga no gufunga umupira bibagora cyane hagati no mu mpande mu gihe Gicumbi FC bo wabonaga bakina rimwe (One Touch) ariko baje kugorwa cyane no kuba bafite abakinnyi badafite ubunararibonye nk’uko Okoko yanabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru.

Kiyovu Sport yakomeje gukina umupira w’imbaraga kuko tekinike zitari gukunda bitewe n’ikibuga bityo bihagararaho iminota 90’ bacyura amanota atatu (3) y’umunsi.

Gicumbi FC yari ku kibuga cyayo yateye koruneri ebyiri (2) kuri enye (4) za Kiyovu Sport. Gicumbi kandi bakoze amakosa 11 kuri arindwi (7) ya Kiyovu Sport.

Mu guhana amakosa yaberaga mu kibuga, Mbogo Ali myugariro wa Kiyovu Sport yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Gicumbi FC yahawe Ndarabu Hussein na Semana Danny.

Mu gucungana n’uburyo Gicumbi FC yakinaga, Cassa Mbungo Andre yagendaga akora impinduka cyane ku ruhande rw’iburyo n’ibumoso ahagana imbere (Wings) kuko yavuze ko aba ashaka ko abakinnyi bose bakorera gufata umwanya ndetse banafatanya mu kibuga bitewe n’ubuhanga umutoza naba abaziho.

Okoko Godefroid wari imbere y’abafana niwe watangiye asimbuza . Semana Dany yasimbuye Kwizera Jean Luc, Nzungu Mfitumukiza yasimbuye Junior Nizeyimana mu gihe Uwizeye Djafari.

Cassa Mbungo Andre yatangiye gusimbuza akuramo; Habyarimana Innocent amusimbuza Twagirimana Innoent, Kalisa Rachid asimbura Francis Moustapha naho Vino Ramadhan yasimbuye Nizeyimana Claude Rutsiro.

Kiyovu Sport irafata umwanya wa kabiri ku rutond rw'agateganyi rwa shampiyona n'amanota icyenda (9) kuko nta gitego izigamye cyangwa ibazwa. Iraza inyuma ya Police FC iri ku  mwanya wa mbere n'amanota icyenda (9) n'ibitego bitatu (3) izigamye. 

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Gicumbi XI:Nshimiyimana Jean Claude (GK,20), Makowe Alexandre 6, Muhumure Omar 17, Tuyisenge Yassin 16, Muango Ombeni 2, Nizeyimana Junior 8, Kwizera Jean Luc 14, Ndarabu Hussein 5, Ruribikiye Schadrack 11, Nkunzimana Sadi 9 na Nzitonda Eric 10.

Kiyovu Sport XI:

Ndoli Jean Claude (GK-19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Mbogo Ali 18, Mugheni Kakule Fabrice (C-17), Placide Aime  Uwineza 15, Nizeyimana Jean Claude 14,  Hbayarimana Innocent 11 , Sebanani Emmanuel Crespo 7, Habamahoro Vincent 13 na Moustapha Francis 10.

Mugheni Kakule Fabrice yatsinze igitego ajya kwishimira mu bafana ba Gicumbi FC

Mugheni Kakule Fabrice yatsinze igitego ajya kwishimira mu bafana ba Gicumbi FC

Nizeyimana Djuma (iburyo) avuga ko yavuye mu Mavubi afite akabazo k'imvune

Nizeyimana Djuma (iburyo) avuga ko yavuye mu Mavubi afite akabazo k'imvune

Abakinnyi ba Kiyovu Sport mu bafana ba Gicumbi FC

Abakinnyi ba Kiyovu Sport mu bafana ba Gicumbi FC

Mugheni ahabwa ikarita y'umuhondo azira ko yagiye mu bafana b'ikipe bari bahanganye

Mugheni ahabwa ikarita y'umuhondo azira ko yagiye mu bafana b'ikipe bari bahanganye

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport aganira na Cassa Mbungo

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport aganira na Cassa Mbungo

Uwihoreye Jean Paul wa Kiyovu Sport yugarira

Uwihoreye Jean Paul wa Kiyovu Sport yugarira iburyo

Ahoyikuye Jean Paul bita "Mukonya" myugariro w'ibumoso muri Kiyovu Sport yakoze umupira umusifuzi ntiyarabukwa

Ahoyikuye Jean Paul bita "Mukonya" myugariro w'ibumoso muri Kiyovu Sport yakoze umupira umusifuzi ntiyarabukwa 

Uruhande rwa sitade ya Gicumbi rwarasakambutse

Uruhande rwa sitade ya Gicumbi rwarasakambutse

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport apanga urukuta

Ndoli Jean Claude umunyezamu wa Kiyovu Sport apanga urukuta

Kiyovu Sport bugarira

Kiyovu Sport bugarira

Prince Aime yugarira mu kirere

Prince Aime yugarira mu kirere

Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi uri gufasha Kiyovu Sport cyane

Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi uri gufasha Kiyovu Sport cyane

Gicumbi FC ku kibuga cyayo uba ubona yihagazeho

Gicumbi FC ku kibuga cyayo uba ubona yihagazeho

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport 

Casssa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko ashimira abakinnyi be uburyo bihanganye bagacyura amanota atatu

Casssa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport avuga ko ashimira abakinnyi be uburyo bihanganye bagacyura amanota atatu

Abayovu-Sport mu mnota ya nyuma

Abayovu-Sport mu mnota ya nyuma 

Okoko avuga ko abakinnyi hafi 90% bavuye mu cyiciro cya kabiri bityo ko mu  mikino itaha bazitwara neza kuko bazaba bamaze kumenyera

Okoko avuga ko abakinnyi hafi 90% bavuye mu cyiciro cya kabiri bityo ko mu  mikino itaha bazitwara neza kuko bazaba bamaze kumenyera

Umunsi wa 5 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2017

-Gicumbi FC 0-1 SC Kiyovu (Mugheni Kakule Fabrice 42')

Kuwa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017

-Kirehe Fc vs Miroplast Fc (Nyakarambi, 15h30’)

-Sunrise Fc vs Marines Fc (Nyagatare, 15h30’)

-Etincelles Fc vs Amagaju Fc (Stade Umuganda)

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017

-Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye, 15h30’)

Kuwa Gatatu tariki 15 Ugushyingo 2017

-Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi, 15h30’)

-APR FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h30’)

Kuwa Kane tariki 16 Ugushyingo 2017

-Police Fc vs Rayon Sports Fc (Kicukiro stadium, 15h30’)

Mugheni Kakule Fabrice avuga ko imbaraga ze zose yazihariye Kiyovu Sport

Mugheni Kakule Fabrice avuga ko imbaraga ze zose yazihariye Kiyovu Sport

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gasongo6 years ago
    Ikigikipe cy'abaryogo kimaze kundambira, kiyo u kiyovu asyi wee.......

Inyarwanda BACKGROUND