RFL
Kigali

'Abana ni impano nziza baranezeza, ni umugisha uhebuje indi' Munyampeta mu ndirimbo zivuga ku bana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2017 14:00
0


Jean Luc Munyampeta ubarizwa mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yashyiriye hanze icyarimwe amashusho y'indirimbo ebyiri zivuga ku bana. Muri izi ndirimbo ze nshya, Jean Luc Munyampeta avuga ko abana ari impano nziza, bakaba umugisha uhebuje indi.



Muri izi ndirimbo zivuga ku bana, hagaragaramo ubuhamya bwa bamwe mu babyeyi bagiye babyara nyuma y'igihe kirekire bari bamaze bategereje urubyaro. Indirimbo ebyiri Jean Luc Munyampeta yashyize hanze ziherekejwe n'amashusho yazo ni: Abana ni impano nziza n'iyitwa Abana baranezeza. Ni indirimbo uyu muhanzi yakoze mu rwego rwo kwibutsa abahawe umugisha w'abana kujya bashima Imana bakarushaho kwita cyane ku bana Imana yabahaye kuko abana ari umugisha ukomeye. 

MU MAFOTO 50: Uko byari bimeze mu gitaramo Jean Luc Munyampeta yizihirijemo isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki

Tariki 12 Kanama 2017 ni bwo Jean Luc Munyampeta yakoze igitaramo cyo gushima Imana no kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 amaze mu muziki. Ni igitaramo yise 'Fragrance of thanksgiving full live concert’ cyabereye mu mujyi wa Kigali kuri Rwanda Union Mission hafi ya CHUK na Lycee Notre Dame aho kwinjira byari ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe n'ibihumbi 10 mu myanya y'icyubahiro.

Jean Luc Munyampeta

Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com, ni igitaramo cyari kirenze kuririmba gusa, ahubwo kikaba cyari cyuzuye amashimwe akora ku mutima ku buryo benshi byabarenze bagaturika bakarira. Jean Luc Munyampeta yamaze no gusohora incamake mu mashusho yuko iki gitaramo cyagenze, mushobora kukireba kuri Youtube ku Inyarwanda Tv, cyangwa se ugakanda HANO.

REBA HANO 'ABANA NI IMPANO NZIZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA

REBA HANO 'ABANA BARANEZEZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA

REBA UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO MUNYAMPETA AHERUTSE GUKORA

MU MAFOTO 50: Uko byari bimeze mu gitaramo Jean Luc Munyampeta yizihirijemo isabukuru y’imyaka 20 amaze mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND