RFL
Kigali

Urujijo k'uwasubiyemo bwa mbere indirimbo ‘NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA’ yamamaye hamamazwa Perezida Kagame

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:3/11/2017 12:08
1


Indirimbo ‘NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA’ yamamaye cyane mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi mu karere ka Rubavu. Umusore witwa Leonard avuga ko ari we wayihimbye ndetse yayandikishije muri RDB mu gihe hari undi witwa Martin uvuga ko yongeyemo igitero



Hari mu kwezi kwa karindwi ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame icyo gihe wari umukandida wa FPR Inkotanyi yajyaga kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu. Icyo gihe ubwo yageraga I Mudende, abaturage baririmbye indirimbo ‘‘NDA NDAMBARA YANDERA UBWOBA’ (Nta ntambara yantera ubwoba mu Kigoi) yatewe na Nsabimana Leonard abandi baturage bose bakikiriza ari nabwo abari kuri stade baririmbiraga icyarimwe.

Perezida Kagame yakozwe ku mutima n’ubutumwa bwarimo maze nawe abwira abari baje kumushyigikira ko ‘Ndandambara yamutera ubwoba abafite’. Nyuma y’aho nibwo mu itangazamakuru humvikanye uwitwa Habimana Martin wavugaga ko iyi ndirimbo ariwe wayiririmbye akuye igitekerezo ku ndirimbo y’abarokore yamenyekanye nka ‘Nzakagendana’ irimo aho bavuga bati  ‘…Iyakuye Daniel mu rwobo,….’

Nyuma y’uyu Habimana, ubu noneho habonetse undi musore witwa Leonard Nsabimana uvuga ko indirimbo ‘Ndandambara’ ari igihangano yahinduyemo amwe mu magambo. Leonard avuga ko iyi ndirimbo ari we wayiririmbye bwa mbere muri studio mbere y’uko Perezida Kagame ajya kwiyamamaza I Mudende kugira ngo izifashishwe mu gushyushya abaturage. Yagize ati:

Kirya gihe nari mpari nanaririmbye kuri stage ya Mudende…Nyakubahwa Perezida wa Repubulika icyo gihe wari umukandida wa FPR twari turikwifuza ko twatanga umusanzu wo kugirango yongere atuyobore, iyo ndirimbo twayishyize mu byuma, nagiye nyiririmba muri studio nyishyirisha mu byuma ku girango naza Mudende mu karere ka Rubavu tuzayiririmbe dukorere abaturage surprise (tubatungure) y’uko iyo ndirimbo yashyizwe mu byuma. Noneho abaturage twabakoreye nk’ikintu nakwita surprise, mpita njya kuri stage n’abandi  bagenzi banjye nari nahaye ibitero baririmba, tujya kuri stage iyo ndirimbo ihita iririmbwa ako kanya mu majwi, byari ubwa mbere iyo ndiririmbo yumvikana mu majwi, abaturage bahita bose bajya mu bicu,…

Nsabimana Leonard uvuga ko yandikishije 'Ndandambara Yandera Ubwoba' muri RDB

Mu ibaruwa Inyarwanda ifitiye kopi (copy), igaragaza ko tariki 23 Ukwakira, 2017, Nsabimana Leonard utuye mu karere ka Rubavu ahitwa Mbugangari-Gisenyi yandikishije ‘Ndandambara Yandera Ubwoba’ nk’indirimbo ye bwite. Nsabimana ashyira mu majwi uwitwa Habimana Martin kuba yariyitiriye igihangano cye abinyujije mu bikorwa by’umuganda aharirimbwaga iyi ndirimbo. Avuga ko amuzi nk’umukozi mu karere ndetse yajyaga amubona aho yitoreza umuziki wa live ariko ngo ntibigeze baganira ku kuba yaramutwariye igihangano.

Habimana Martin utuye mu karere ka Rubavu ari naho akora nk’umuyobozi w’iterambere mu karere (Directeur du Development Social) yabwiye Inyarwanda.Com ko iyi ndirimbo mu 2010 yongeyemo agace gatoya mu ndirimbo y’umwimerere ahari ‘Daniel’ akahasimbuza ‘Kagame’ cyokora ngo ntayo yigeze yandikisha. Yagize ati:

Iriya ndirimbo, akantu nashyizemo ni kariya ‘Iyarinze Kagame, nanjye izandinda.  Isanzwe ari indirimbo y’abarokore kuko bo barararirimba ngo ‘iyarinze Daniel izandinda, njyewe icyo nakoze ni ukuyishyira mu kigoyi, ahari Daniel nkahashyira Kagame nta kindi…

Image result for habimana Martin-Rubavu

Habimana Martin nawe uvuga ko yasubiyemo 'Ndandambara Yandera Ubwoba'

Martin avuga ko atigeze yandikisha iyi ndirimbo nk’igihangano cye kuko Atari umuhanzi kandi ngo ntabyo ateganya. Hari amakuru Inyarwanda.Com yamenye ko ‘Ndandambara’ yaririmbwe muri za 2008 mu itorero ry’abayobozi b’imirenge no 2010 mu bikorwa byo kwamamaza ariko biracyari urujijo kumenya uwayihanze nyawe. Umwe mu baririmbaga iyi ndirimbo mu bikorwa byo kwamamaza Tuyisenge uzwi nk’Intore, yabwiye Inyarwanda ko iyi ndirimbo ayizi kuva kera nawe yayifashishije ubwo yaririmbaga indirimbo itaka ibikorwa byagezweho n’akarere ka Rubavu.akongeramo amwe mu magambo arimo

Iyo ndirimbo nayumvishije bwa mbere mu 2008 mu itorero rya ba gitifu (abayobozi b’imirenge) nongera kuyumva muri 2010 mu bikorwa byo kwamamazao. Hanyuma muri uko kuririmba indirimbo z’uturere, mu 2013 nibwo natangiye gukora indirimbo y’akarere ka Rubavu hanyuma mvugana na Martin bansaba ko nafata iyo  ndirimbo ‘Ndandambara’ nkongeramo ibikorwa kagiye kageraho ndetse n’imirenge igize akarere ka Rubavu.

Birasa n’ibikigoye kwemeza uwasubiyemo bwa mbere iyi ndirimbo yamenyekanye cyane mu banyamadini.

Itegeko N° 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigenga umutungo bwite mu by'ubwenge riteganya ko igihe havutse impaka hagati y’abantu babiri cyangwa barenze buri wese avuga ko igihango runaka ari icye, bagana urukiko rw’ubucuruzi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ari nacyo cyandika abahanzi, abanyabugeni n'abandi muu birebana n'umutungo bwite kikazagendera ku mwanzuro w’urukiko hakaba habaho gutesha agaciro icyangombwa cya mbere.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamikazi Litha6 years ago
    Ntimukabeshye!iyi ndirimbo izwi kera ari iy'abarokore none abo bari kuyita iyabo gute?gushishura.com





Inyarwanda BACKGROUND