RFL
Kigali

Hey uvuga ko MINISPOC na FERWAFA batasobanuye ibintu neza arabizi ko isaha n’isaha yasimburwa na Mashami

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 11:51
0


Tariki ya 2 Werurwe 2017 nibwo FERWAFA yatanganje ko Umudage Antoine Hey Paul ariwe mutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi. Gusa kuwa 25 Ukwakira 2017, MINISPOC yavuze ko uyu mugabo yataye akazi mbere y'uko kuwa 29 Ukwakira 2017 FERWAFA itangaza ko uyu mutoza agomba gutanga ubusobanuro.



Nyuma y’umunsi umwe Nzamwita Vincent de Gaule avuze ko Antoine Hey azatanga ubusobanuro, nibwo ikipe y’igihugu yahise itangira imyitozo yitegura “Walia”  ikipe y’igihugu ya Ethiopia mu mukino ubanza wo gushaka itike y’imikino ya nyuma na CHAN 2018 izabera muri Maroc.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017 nibwo Antoine Hey Paul yaganiriye n’abanyamakuru ku biro bikuru bya FERWAFA avuga ko kuba yaba FERWAFA na MINISPOC baravuze ko yataye akazi, habayeho ukudasobanura ibintu neza kuko ngo mu masezerano bafitanye hatarimo ko agomba kuba mu biro kuva mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba ahubwo ko hari inshingano aba agomba gukorera mu Rwanda no hanze yarwo.

“Muri macye habayeho kudahuza mu gutangaza ibintu. Mu masezerano yanjye birasobanutse ko ngomba gukora akazi kanjye yaba mu Rwanda no hanze yarwo. Nta gihe ntarengwa gihari cyo kuba ndi mu biro kuva mu gitondo kugeza saa kumi z’umugoroba. Mba ngerageza kwifashisha abantu tuziranye ngo turebe ko twagira abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda ndetse no gushakisha abo twakina imikino ya gishuti mpuzamahanga. Bityo rero navuga ko habayeho kutavuga rumwe ariko ndabizeza ko byakemutse ubu turangajwe imbere no gukina imikino yaduha itike ya CHAN 2018”. Antoine Hey

Antoine Hey avuga ko havuzwe byinshi ko adahari kandi ko atari mu mwanya mwiza wo gutoza ikipe mu gihe atakurikiranye imikino ya shampiyona n’iyabanje , gusa ngo arabizi ko isaha n’isaha Mashami Vincent yamusimbura.

“Nibyo byaravuzwe ko ntahari kuva kuwa Gatandatu. Gusa njyewe ndizera ntashidikanya ko isaha n’isaha Vincent (Mashami) ashobora gutoza Amavubi”. Antoine Hey

Mashami Vincent umutoza wungirije Antoine Hey mu Mavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije Antoine Hey mu Mavubi

Kuwa 25 Ukwakira 2017 ubwo Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC yabwiraga abanyamakuru ko Antoine Hey Paul afatwa nk’umukozi wataye akazi yagize ati” Umutoza Antoine Hey avuga ko ari mu Budage. Ndumva na FERWAFA yaramwandikiye bamusaba kugaruka ku kazi. Gusa hari iminsi iba igomba kugera, niba yarayirengeje atari ku kazi, ubwo aba adahari”.

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC

Bugingo Emmanuel umuyobozi wa siporo muri MINISPOC  we yahamyaga ko Hey Paul yataye akazi

Kuwa 29 Ubwo Nzamwita Vincent de Gaule yavugaga ko ibyo Antoine Hey yakora byose agomba kwisobanura, yagize ati” Umutoza twaravuganye ambwira ko yagize ibibazo niyo mpamvu atari ahari, gusa ibyo ntabwo bihagije. Twamusabye kwisobanura nagera hano (yahageze). Icyo twakwishyira mu mutwe ni ugushaka intsinzi kuri Ethiopia ariko ntabwo bikuraho ko azisobanura”. Ibihano birimo, mu masezerano haba harimo ko mu gihe utaye akazi ushobora wenda guhagarikirwa umushahara n’ibindi. Ariko icyo dushyize mu mutwe ni ugutegura imikino ibiri dufitanye na Ethiopia ubwo nyuma tuzicara na MINISPOC turebe niba ibisobanuro azatanga bifatika”.

Image result for nzamwita vincent inyarwanda

Nzamwita Vincent de Gaule yavugaga ko Antoine Hey Paul azahanwa mu gihe we avuga ko ikibazo cyarangiye

Kuwa 5 Ugushyingo 2017 u Rwanda rugomba gucakirana na Ethiopia mu mukino ubanza uzabera i Addis Ababa mbere yo gukina umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda kuwa 12 Ugushyingo 2017. Ikipe izakuramo umusaruro mwiza izahita ibona itike ya CHAN 2018, imikino ya nyuma izakinirwa muri Maroc.

Igihugu cya Kenya ni cyo cyari kuzakira imikino ya nyuma ihuza amakipe ya Afurika hakoreshejwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu, gusa nyuma yaje kwamburwa uburengazira bitewe n’umutekano mucye wavugwaga muri iki gihugu.

Nyuma yo kwamburwa uburenganzira, iyi mikino yahawe igihugu cya Maroc cyari gisanzwe gifite iyi tike ni ko gufata Misiri igahita iyisimbura muri uyu mwanya. Nyuma Misiri yahise ivuga ko itazitabira ni bwo CAF yahise ishaka uburyo hakinwa umukino hagati y’u Rwanda na Ethiopia kuko bateganya ko ikipe izafata uyu mwanya igomba kuva muri Afurika y’uburasirazuba bwa Afurika.

Ethiopia n’u Rwanda ni ibihugu byombi byaviriyemo mu ijonjora rya gatatu mu rugamba rwo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya CHAN 2018 izakinwa kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2017.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane nibwo Antoine Hey Paul yahamagaye abakinnyi 18 agomba kwambukana imipaka agana i Addis Ababa mbere yuko kuwa 5 Ugushyingo 2017 azaba akina umukino ubanza mbere yo kuza mu mukino wo kwishyura kuwa 12 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Imyitozo ya nyuma yaberaga i Kigali kuri sitade Amahoro i Remera

Imyitozo ya nyuma yaberaga i Kigali kuri sitade Amahoro i Remera

Antoine Hey Paul atanga amabwiriza  mu myitozo ya nyuma

Antoine Hey Paul yemera ko burya abantu baba bagomba kugendera mu murongo w'ibyo bumvikanye

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017 saa kumi z’umugoroba (16h00’) na Ethiopian Airlines, bakazagera i Addis Ababa saa mbili n’iminota 45’ z’umugoroba (20h45’). Aba basore 18 bazakora imyitozo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 masaha ya nyuma ya saa sita bitegura umukino ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017.

Dore abakinnyi 18 bahamagawe:

Mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports FC) na Nzarora Marcel (Police FC)

Abakina inyuma:Usengimana Faustin (Rayon Sports FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC), Nywandwi Sadam (Rayon Sprts FC), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports FC)

Abakina hagati:Bizimana Djihad (APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)

Abataha izamu:Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC).

 Isabukuru nziza kuri myugariro Eric Rutanga uri no mu bakinnyi 18

Isabukuru nziza kuri myugariro Eric Rutanga uri no mu bakinnyi 18 Amavubi azitabaza i Addis Ababa

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND