RFL
Kigali

Padiri Uwimana uherutse guca amarenga ko akiri imanzi yahishuye ko hari abakobwa bamusaba urukundo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2017 10:11
5


Padiri Uwimana Jean Francois ubarizwa muri Kiliziya Gatorika, Diyoseze ya Nyundo, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakora umuziki mu njyana ya Hiphop n’izindi zikunzwe cyane n’urubyiruko.



Padiri Uwimana Jean Francois mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com yaciye amarenga ko kuva yavuka kugeza uyu munsi nta mukobwa n’umwe bararyamana kuko yakuze yumva ashaka kuba umupadiri kugeza ageze ku nzozi ze. Kuri ubu rero ngo hari abakobwa bamubenguka bakamusaba urukundo.

Padiri Uwimana Jean Francois avuga ko hari abakobwa bamwegera bavuga ko bashaka kumugisha inama, gusa bakanamugaragariza ko bamukunze. Padiri Uwimana ngo icyo abasubiza, ababwira ko nawe yabakunze nk’umubyeyi wabo. Abajijwe ku bashobora kumusaba ko bakorana ubukwe, yavuze ko ibyo bidashoboka abigereranya nko guca inyuma uwo mwashakanye. Aganira na Kigali Today, Padiri Uwimana yagize ati:

Nk’umupadiri mpura n’abantu benshi, tugira inama abantu b’ingeri zose, muri ubu buryo abantu baba banzi rero, usanga hari abakobwa baza ugira ngo baragisha inama, akakubwira ngo ndagukunda. Nta kindi mpita mubwira, ndamubwira nti nanjye ndagukunda nk’umubyeyi wawe, kuko padiri ni umubyeyi. Ubupadiri rero bundinda kuba naca ku ruhande.

Image result for Padiri Uwimana Jean Francois amakuru

Padiri Uwimana ngo hari abakobwa bamusaba urukundo

Icyo Padiri Uwimana avuga ku bakobwa baba bifuza kubana nawe

"Kuba umukobwa yakureba, akagira ibyo atekereza, nanjye nk’umuntu hari uwo nshobora kureba nkumva ndamukunze ariko iyo mukunze ndavuga nti mukunze nka padiri muri rusange nkuko abantu bakund abandi, we ankunze nk’aho yashaka ko tuzabana ntabwo byashoboka kuko ni nk’umuntu waba ufite umugabo akareba undi mugore akumukunda. Iyo yibutse ko yasezeranye aravuga nta kundi narangije guhitamo ntabwo ari ukuvuga ko atareba cyangwa ko atagura amarangamutima ahubwo abitesha agaciro, nanjye numva ngombwa kurushaho kwitwara neza, ubwo abandi batekereza ibindi bakabona ko wabitekereza utabitekereza hari aho bitarenga."Padiri Uwimana

Ko abaraperi bakunda gukoresha ibiyobyabwenge, Padiri Uwimana bimeze bite?

Kuri iki kibazo, Padiri Uwimana yavuze ko inzoga asomaho gace kuko zitamuryohera. Yunzemo ko iwabo bose banywa inzoga bityo ngo nta muntu wigeze amubuza inzoga ariko akaba yarahisemo kunywa ikirahure kimwe kuko atazikunda. Uyu muraperi Padiri Uwimana avuga ko kuririmba byagiye bimuhuza n’abantu benshi rimwe na rimwe bigakurura imigisha haba mu buryo bufatika cyangwa mu buryo bwa roho.

Image result for Padiri Uwimana Jean Francois amakuru

Padiri Uwimana avuga ko afite inzozi zo gukorana indirimbo na Lil Wayne

REBA HANO 'UHORAHO' YA PADIRI UWIMANA

REBA HANO 'TWIGENDERE' YA PADIRI UWIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Www6 years ago
    Uyu mupadiri njye ndamwera. Nuko numva nyine urukundo rwe. Aha ngo ntago atangaho. Yebabaaaa
  • 6 years ago
    Cyarahobagiye!!! Ibaze gukorana indirimbo na Lil Wayne
  • Gaga6 years ago
    Cyarahovagiye ko utukana. Padiri turamwemera. Agomba gukorana na Lil n abandi bose akabigisha wee peti. Jya wemera
  • K46 years ago
    I yo urenze uba urenze padri uranyica
  • Iiio06 years ago
    Mambo vipiii





Inyarwanda BACKGROUND