RFL
Kigali

Miss World 2017: Umukenyero n’umwitero ni byo Miss Rwanda Elsa yeserukanye mu kumurika imyenda gakondo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/11/2017 9:52
5


Kuri uyu wa Kane tariki 2 Ugushyingo 2017 nibwo abakobwa bose bahatanira ikamba rya Miss World 2017 bamurikaga imyambaro gakondo bakoresha imbere mu bihugu byabo, ibirori byabereye mu Bushinwa ahari kubera iri rushanwa mpuzamahanga.



Ubwo bamurikaga iyi myambaro Miss Iradukunda Elsa uhagarariye u Rwanda yaserukanye umukenyero n’umwitero bifite amabara y’ibendera ry’u Rwana nk’umwambaro gakondo w’abanyarwandakazi. Aha uyu mukobwa wabonaga aberewe nk’umunyarwandakazi yaserukanaga uyu muderi mu gihe abandi nabo bari bambaye imyambaro gakondo iranga ibihugu byabo.

Abakobwa bose bagabanyijwe mu matsinda 19 aho buri rimwe rigizwe n’ibihugu hagati ya bitanu na bitandatu. Muri iki gikorwa buri wese azajya ahangana na mugenzi we mu gusuzuma ufite ubuhanga mu gusubiza hanyuma abakurikirana irushanwa bagatora uwahize abandi.

Elsa IradukundaElsa IradukundaIradukunda Elsa yaserutse yambaye imyambaro ifite amabara y'ubururu, umuhondo n'icyatsi kibisi nk'ibendera ry'u Rwandamiss worldmiss rwandamiss worldmiss rwandamiss worldAbakobwa bo mu bihugu binyuranye ni uku baserutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • didi6 years ago
    ese uyu ntayindi myenda yajyanye udukenyero natwo tudashinga .mbega Elsa
  • Ineza Romeo6 years ago
    Nizereko nibajya mu mwambaro wo kogana azamenya ko ari bikini atari imishanana nibisa nkabyo! Any way all best
  • Mukamana Ester6 years ago
    Yakagombye kuba yaratwaye imikenyero ifututse, ibyo kwambara ibendera ntacyo bivuze nagato, ndabona ataraberewe rwose
  • shan6 years ago
    Ark ninde mujyanama wuyu mu miss akabije ubuturage Ubuse uyu numwitero cg ni agace kumwitero Yambara nkabakecuru bakera ababishinze bamwoherereze Imyenda ave mubukenyero budashinga arimo kudusebya
  • Funny Hein6 years ago
    Abantu ariko babaye nkabo muri North Korea, aho umuntu yambara ibendera naho bidakwiye!? Nukugabanya kozwa mumutwe kbs, urabona ukuntu ataberewe koko, kandi Embassy zigira imikenyero ikoreshwa naba byinnyi kuminsi y'iborori, iyo ajya gutira se?





Inyarwanda BACKGROUND