RFL
Kigali

Rachid Kalisa yabonye icyangombwa cy’umwaka w’imikino 2017-2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 6:22
0


Rachid Kalisa umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Kiyovu Sport kuri ubu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira iyi kipe mu mwaka w’imikino turimo wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri gahunda zo gukina muri Slovakia.



Kalisa w’imyaka 21 y’amavuko ubwo yari amaze kubona ko ibyo gukina hanze y’u Rwanda bitari kumuhira, yahise agaruka mu Rwanda aho yaje kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo; AS Kigali na Police FC byavuzwe ko yashatse kumugarura ariko birangira asinye muri Kiyovu Sport amasezerano y’umwaka umwe (1).

Ubwo FERWAFA yatangazaga buri rutonde ikipe izakoresha muri uyu mwaka w’imikino, Rachid Kalisa ntabwo yabonetse kuko nta byangombwa yari afite bimwemerera gukina mu Rwanda kuko FIFA na CAF byamuherukaga agana muri MFK Topvar Topolcany.

Icyangombwa cyemerera Rachid Kalisa gukina muri SC Kiyovu (Season-Playing License)

Icyangombwa cyemerera Rachid Kalisa gukina muri SC Kiyovu (Season-Playing License)

Kalisa Rachid nyuma yo gusesa amasezerano na MFK TOPVAR Topoľčany yo mu gihugu cya Slovakia we na Fitina Ombolenga, berekeje mu gihugu cya Espagne kugerageza amahirwe mu ikipe yo mu cyiciro cya 3 yitwa UCAM Murcia biza kwanga agaruka mu Rwanda.

Ibi byatumye adafasha Kiyovu Sport mu mikino ine iheruka ya shampiyona bitewe nuko icyangombwa cye cyatunganye ubwo Kiyovu Sport yarimo ikina na APR FC ku kibuga cya Mumena.

Kalisa Rachid uri no mu bakinnyi 18 Cassa Mbungo agomba kwitabaza i Gicumbi akina na Gicumbi FC, yakiniye ikipe ya Police FC aza kuyivamo ajya muri Slovakia agendeye rimwe na Iranzi Jean Claude  cyo kimwe na Ombolenga Fitina ariko bose kuri ubu bagarutse muri Afurika. Kuri ubu Ombolenga Fitina ari muri APR FC mu gihe Iranzi Jean Claude ari muri Zambia mu ikipe ya Zesco united.

Rachid Kalisa umukinnyi wamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Kiyovu Sport

Rachid Kalisa ari mu bakinnyi 18 Cassa Mbungo agomba kwitabaza yisobanura na Gicumbi FC

Uyu mukinnyi Kalisa yujuje umubare w’abakinnyi 29 Kiyovu ifite, akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi bazwi cyane baguzwe nka Mugheni Fabrice wakinaga muri Rayon, Habyarimana Innocent wavuye muri APR, Ndoli Jean Claude wavuye muri As Kigali na Mbogo Ally wavuye muri Espoir, Twagirimana Innocent nawe wavuye muri Police FC, Kabula Mohammed wavuye muri Pepinieres FC, Placide Aime Uwineza bakuye mu Isonga FC, Vino Ramadhan na Uwihoreye Jean Paul bakuye muri Police FC.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND