RFL
Kigali

KIGALI- Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’urwenya ryatangiranye udushya-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:3/11/2017 6:18
0


Abanyarwanda bari kurushaho gukunda abanyarwenya cyane kuko bigaragara ko ahabereye ibitaramo by’abanyarwanya usanga hakubise huzuye abantu bagiye gushyigikira no kwishimana n’abakora urwenya nk’uko byagaragaye mu Iserukiramuco Mpuzamahanga ryabereye i Kigali.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, tariki ya 02 Ugushyingo 2017, muri One Love, ahanzi nko kwa Rasta ni ho hatangiriye Kigali International Comedy Festival ifite abaterankunga batandukanye barimo na BRALIRWA ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mutzing Lite n’abandi,  yaranzwe n’abanyarwenya batandukanye basusurukije abitabiriye ibi birori byatangiranye n’icyiciro cy’Ikinyarwanda. Bizarangwa n’ibindi byiciro 2, icy’Igifaransa n’Icyongereza. Iri Serukiramuco rirakomeza no kuri uyu wa 5 ndetse no kuwa 6.

Bamwe mu basusurukije abantu ku buryo bw’umwihariko harimo Clapton Kibonge winjiye aririmba indirimbo ye yise “Ihangane” ndetse akanavuga ko abandi bose bikopesha ariwe muhanzi wenyine winjirira mu ndirimbo ye bwite. Bidatinze Clapton yatangiye kubwiriza anavuga icyo yakora abaye Pasiteri. Ati “Njye nyoborwa na Mwuka Wera muri byose, ni yo mpamvu nkora indirimbo mu munsi 1 gusa abandi ikabatwara icyumweru. Nyuma  yo kubona ko abantu benshi babaye abakunzi b’umupira w’amaguru, rero kugira ngo mbone abayoboke nakoresha uburyo bwo kogeza umupira no kwamamaza.”

Clapton

Clapton yavuze ko we ayoborwa na Mwuka Wera

Bamwe mu banyarwenya batamenyerewe cyane nabo basusurukije abari muri iki gitaramo. Aha twavuga nka Fred utari umenyerewe muri iyi mpano ndetse na Keffa ari nabo bafunguye ibi birori nyirizina, tutibagiwe n’umukobwa umwe rukumbi wari uri muri iri serukiramuco ku munsi ryatangiriye, Nakato wasekeje abantu imbavu zigashya.

Keffa na Fred

Fred na Keffa bazamutse neza muri iyi mpano yo gusetsa

Nyakato

Nyakato, umukobwa mushya muri iyi mpano yashimishije abari aho bose

Umusore umaze kumenyekana cyane mu mpano yo kwigana amajwi y’abantu benshi batandukanye bazwi cyane mu Rwanda baba abanyamakuru, abahanzi, abayobozi n’ibindi byamamare, Julius Chita nawe yasekeje abantu mu buryo bw’umwihariko bw’iyiganamajwi ndetse benshi baratungurwa cyane banemeza ko afite impano idasanzwe kuko wabaga wumva neza uwo muntu yiganye umuzi kandi agahinduranya abantu buri kanya mu buryo butangaje.

Julius Chita

Julius Chita wigana amajwi y'abantu benshi yatangaje benshi mu buryo bw'umwihariko

ANDI MAFOTO Y’IBYARANZE IRI SERUKIRAMUCO

Babou

Umunyarwenya Babou yanabaye MC 

Prince of comedy

Prince of Comedy nawe yari muri ibi birori

Audiance

Umuhanzi Eddie Mico ibitwenge byari byose

Audiance

Audiance

Abitabiriye iki gitaramo bishimye cyane

A

bazungu

Si Abanyarwanda gusa n'abanyamahanga bari bari bahari

audi

gds

hgtr

comedy night

comedy night

Comedy Knights

George

Michael

Michael Umaze kumenyekana cyane mu rwenya yasusurukije abantu

DJ

DJ Marnaud yacuranze muri iri Serukiramuco Mpuzamahanga

Amafoto: Lewis Ihorindeba_Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND