RFL
Kigali

'Tuzabona itike n'ubwo umupira w’amaguru ugira ibyawo'-Antoine Hey

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/11/2017 8:22
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017 ibwo u Rwanda rugomba kwisobanura na Walias ikipe y’igihugu ya Ethipia mu mukino ubanza wa kamarampaka mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN 2018. Antoine Hey yijeje abanyarwanda ko itike izabona gusa ngo umupira w’amaguru ugira ibyawo ninabura ntawe uzarenganya undi.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017, Antoine Hey yavuze ko  u Rwanda rufite amahirwe yo kubona itike mu rugamba rurimo na Ethiopia.

Mu magambo ye Antoine yagize ati “Twakoze ubushakashatsi kuri Ethipia. Nabajije umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sudan bahuye bakanayitsinda bahita babona itike, yambwiye ibyabo neza. Nta gushidikanya njyewe nizeye ko ibintu nibigenda neza nitwe dufite amahirwe yo kubona itike. Gusa umupira w’amaguru ntawamenya. Gusa buri kimwe kiba kigaragara ni nacyo gituma siporo irushaho kuryohera abantu kandi na none buri kimwe kigendanya na gahunda abantu bafite. Duhagaze neza kuko no ku rutonde rwa FIFA turi imbere”. Antoine Hey Paul.

Uyu mutoza kandi avuga ko kuba u Rwanda ruzakina umukino wo kwishyura mu rugo ari kimwe mu byatuma amahirwe yiyongera ariko kandi ngo mu gihe itike yabura nta muntu bigomba kujya ku mutwe ngo avebwe.

Antoine Hey Paul ati” Dufite umukino wo kwishyura mu rugo (Kigali), byose biri mu biganza byacu. Nta muntu numwe tuzaveba mu gihe twaba tubuze itike. Ikintu kimwe nababwira nuko twiteguye, abakinnyi bariteguye  bityo ndakeka ko mu cyumweru kimwe tuzaba dufite imwe mu mpamvu zo kwishima tunafite amasura acyeye”. Antoine Hey

Antoine Hey Paul aavuga ko uko ibintu bipanze abona u Rwanda ruabona itike

Antoine Hey Paul aavuga ko uko ibintu bipanze abona u Rwanda ruabona itike

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane nibwo Antoine Hey Paul yahamagaye abakinnyi 18 agomba kwambukana imipaka agana i Addis Ababa mbere yuko kuwa 5 Ugushyingo 2017 azaba akina umukino ubanza mbere yo kuza mu mukino wo kwishyura kuwa 12 Ugushyingo 2017 i Kigali.

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ugushyingo 2017 saa kumi z’umugoroba (16h00’) na Ethiopian Airlines, bakazagera i Addis Ababa saa mbili n’iminota 45’ z’umugoroba (20h45’). Aba basore 18 bazakora imyitozo kuwa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 masaha ya nyuma ya saa sita bitegura umukino ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017.

Antoine kandi akanavuga ko mu gihe u Rwanda rwabura itike nta muntu barenganya

Antoine kandi akanavuga ko mu gihe u Rwanda rwabura itike nta muntu barenganya

Antoine Hey Paul atanga amabwiriza  mu myitozo ya nyuma

Antoine Hey Paul atanga amabwiriza  mu myitozo ya nyuma

Abafana b'Amavubi

Abafana b'Amavubi

Bizimana Djihad ameze neza

Bizimana Djihad ameze neza 

Mico Justin (8) ashaka umupira

Mico Justin acenga Niyonzima Ally wa AS Kigali

Mico Justin acenga Niyonzima Ally wa AS Kigali

Niyonzima Ally yumvana na Mukunzi Yannick

Niyonzima Ally yumvana na Mukunzi Yannick

Nshuti Innocent umwe mu bo  abanyarwanda batezeho amakiriro

Nshuti Innocent umwe mu bo  abanyarwanda batezeho amakiriro

Nshuti Innocent rutahizamu w'ikipe ya APR FC

Nshuti Innocent rutahizamu w'ikipe ya APR FC

Imyitozo irangiye

Imyitozo irangiye

Umufana ati "Mfotora ifoto ku buryo hazamo Amavubi"

Umufana ati "Mfotora ifoto ku buryo hazamo Amavubi"

 Abandi bafana

Abandi bafana 

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ubwo yari asoje imyitozo

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ubwo yari asoje imyitozo

Manzi Thierry na Ndayshimiye Eric Bakame bitabwaho na Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi

Manzi Thierry na Ndayshimiye Eric Bakame bitabwaho na Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi

Mico Justin (12) na Manzi Thierry (4)

Mico Justin (12) na Manzi Thierry (4)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND