RFL
Kigali

Trey Max yasohoye indirimbo nshya ‘Igendere’ ihanura umusore wakoze ubukwe-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/11/2017 20:36
0


Umuhanzi Trey Max ubarizwa muri Amerika ari naho akorera umuziki we yashyize hanze indirimbo yise ‘Igendere’ irimo impanuro ku musore wakoze ubukwe aho aba akwiriye kwita cyane ku mugore baba barambikanye impeta.



Manzi Fred uzwi nka Trey Max mu muziki,aganira na Inyarwanda.com yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Igendere’ yibanda cyane ku guhanura umusore abwira ko umugisha ukomeye cyane abonye wo kuba atwaye umukobwa w’inyamibwa ari amahirwe adakwiriye gupfusha ubusa na cyane haba hari benshi yahogoje bitewe n’ubwiza ndetse n’ubwitonzi bwe.  Yadutangarije kandi ko iyi ndirimbo yayanditse ayitura umusore uherutse kwambikana impeta na mushiki we (mushiki wa Trey Max) ndetse n’abandi basore bose bakoze ubukwe bagasezerana n’abakunzi babo. Yagize ati:

Mwibutsa ko ari inshingano ze mu kuzasigasira uwo mwimerere we kugira ngo uzamubere umugisha uzamwubakira urugo ndetse akazanashibukaho izindi mbuto z’umugisha zizagura umuryango zikarangwa n’umuco nk’uwarangaga umubyeyi wabo mu buto bwe....Muri make nerekanye cyane ubwiza n’ubupfura byose bya bride cyane ko ari mushiki wanjye nayiririmbiraga nayiririmbanye amarangamutima kuko nzi neza ubwitonzi ubupfura n’ubunyangamugayo n’urukundo yakundaga umuryango, nkaba mbona ko umusore abonye umugisha atagomba kuzasesa cyangwa ngo yandarike.

UMVA HANO 'IGENDERE' YA TREY MAX

Trey Max yaboneyeho kwifuriza abafite ubukwe kuzagira urugo ruhire ndetse rurangwa n’amahoro. Yabasabye kubakira mu kubahana no kubaha Imana ndetse abifuriza no kwibaruka hungu na kobwa. 

UMVA HANO 'IGENDERE' YA TREY MAX

max

Umuhanzi Trey Max 

UMVA HANO 'IGENDERE' YA TREY MAX






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND