RFL
Kigali

Antoine Hey yahamagaye abakinnyi 18 azitabaza muri Ethiopia-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/11/2017 20:06
4


Antoine Hey Paul umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 18 agomba kurirana nabo indege igana i Addis Ababa mu mukino ubanza wa kamarampaka wo gushaka itike ya CHAN 2018.



Mu bakinnyi 24 bari bahamagawe byabaye ngombwa ko batandatu muri bo baba basubiye mu ngo batahamo bityo abandi bakajya kureba ko bazamura ibendera ry’u Rwanda mu Burasirazuba bwa Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri 24 bamaze iminsi bari mu mwiherero; Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu), Nshimiyimana Imran (APR FC), Nizeyimana Mirafa (Police FC), Rugwiro Herve, Sekamana Maxime (APR FC) na Kimenyi Yves (APR FC) ni bo batabashije gushimisha Antoine Hey mu minsi bamaze bamwiyereka.

Dore abakinnyi 18 bahamagawe:

Mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports FC) na Nzarora Marcel (Police FC)

Abakina inyuma: Usengimana Faustin (Rayon Sports FC), Rutanga Eric (Rayon Sports FC), Nywandwi Sadam (Rayon Sprts FC), Kayumba Soter (AS Kigali), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports FC)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)

Abataha izamu: Nshuti Innocent (APR Fc), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Manishimwe Djabel (Rayon Sports FC).

Manishimwe Djabel muri 18 bahamagawe bwa mbere mu Mavubi

Manishimwe Djabel muri 18 bahamagawe bwa mbere mu Mavubi

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ntiyabashije gushimisha Antoine Hey Paul

Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sport ntiyabashije gushimisha Antoine Hey Paul

Nizeyimana Mirafa ku mupira mu myitozo yo kuri uyu wa kane

Nizeyimana Mirafa ku mupira mu myitozo yo kuri uyu wa Kane , nawe ntari muri 18

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza kuri uyu wa Kane 

Rugwiro Herve  myugariro wa APR FC araguma i Kigali

Rugwiro Herve myugariro wa APR FC araguma i Kigali

Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC nawe araguma i Kigali

Nshimiyimana Imran ukina hagati muri APR FC nawe araguma i Kigali

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC  nawe araguma i Kigali

Kimenyi Yves umunyezamu wa APR FC nawe araguma i Kigali

Antoine Hey Paul atanga amabwiriza mu myitozo ya nyuma

Antoine Hey Paul atanga amabwiriza mu myitozo ya nyuma

Imyitozo ya nyuma i Kigali irangiye

Imyitozo ya nyuma i Kigali irangiye 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kay6 years ago
    hhhhh hhhhh nukuri kwimana iyo equipe ntiyatsinda ikipe nimwwe kuruyu mugabane, nibura c yobakora copy an paste yiyakinnye na Uganda I nyamirambo
  • mansa sultan6 years ago
    Maxime nawe c?tubitege amaso
  • mbanza elie6 years ago
    nibyiza twishimiye ikipe yacu izaduhagararira gusa ndi umufana wa apr ariko bibere djim murisa isomo kuko abakinyi batatu ,innocent ,djihadi ,muhadjiri ,nibobonyine mugihe hahamagarwaga benshi bivuzeko abakinyibe agombakubakuramo imiteto kuko ni ikipe nziza ariko ubona badakorera kugitsure cyumutoza ,abakinyi ninkabanyeshuri bisabakubashyira ho igitsure,success ku ikipe yacu yigihugu nibyiza cyane
  • Biju6 years ago
    Hhhhaa iyi ni revange mashami akoreye APR FC. Wajyana club gukina nigihugu koko. Gusa yihereye Ethiopia tike kuko gasenyi ntiyatsinda ethiopia. Ahantu hose murwanda uhasanga umukinyi cg umutoza wirukanwe muri APR niba bagiye gutoza anavubi mumatiku bazahora bagerageza gukina neza burangire batsinzwe nkuko bisanzwe. Mashami amatiku yawe ntaho yageza carrierè yawe pe. Ndifuzako Ethiopia izabampanira yihanukiriye kandi izabikora. This is stupid coaching team ever. You deserve a very strong failure





Inyarwanda BACKGROUND