RFL
Kigali

Bizimana Djihad yemeza ko atigeze avunika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/11/2017 18:04
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2017 ni bwo byavuzwe ko Bizimana Djihad umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC n’Amavubi yaba yagize ikibazo cy’imvune ikomeye. Gusa mu kiganiro n’abanyamakuru uyu musore yavuze ko atagize ikibazo cyatuma adakina kuko no kuri uyu wa Kane yakoranye imyitozo n’abandi.



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyaberaga ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bizimana Djihad yahawe umwanya asobanura uko amerewe ni ko kuvuga ko umunyamakuru watangaje iby’imvune ye atari ukuri. Bizimana yagize ati:

Ikintu navuga wenda mpereye ku makuru amaze iminsi avugwa ngo naravunitse, ngo tibia ngo sinzi ngo ntibaramenya igihe imvune izamara. Nta kibazo nagize uretse kuba ndi mu myitozo n’abandi. Ejo nakoze imyitozo ngira akabazo gatoya bashyiraho balafu, umunyamakuru yaje atinze, yasanze ndi muri balafu atazi uko byagenze bituma atangaza ko navunitse cyane.

 Bizimana Djihad yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane

Bizimana Djihad yakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kane

Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi 24 Antoine Hey Paul yahamagaye ngo bitegure umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

Bizimana Djihad kuri FERWAFA yaje gusobanura ko ari muzima

Bizimana Djihad kuri FERWAFA yaje gusobanura ko ari muzima

Amavubi mu myitozo y'uyu wa Kane

Amavubi mu myitozo y'uyu wa Kane

Mashami Vincent umutoza wungirije Amavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije Amavubi

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko amahirwe u Rwanda rwabonye bagomba kuyabyaza umusaruro

Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko amahirwe u Rwanda rwabonye bagomba kuyabyaza umusaruro

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND