Muri iyi minsi biri kugenda bitungurana uburyo filimi zashyizwe ahagaragara mu mezi 10 ashize arizo ziri gukundwa cyane kurusha iziri kujya hanze. Kuri iyi nshuro filimi yiswe “Get Out” nayo irayoboye mu zikunzwe cyane hirya no hino ku isi.
Get Out ni filimi yasohotse mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa mutarama tariki ya 24 nibwo yatangiye kujya ahagaragara. Yanditswe, iyoborwa ndetse inatunganywa na Jordan Peele. Bamwe mu byamamare biyigaragaramo ni Daniel Kaluuya, Allison Williams na Bradley Whitford.
Filimi Get Out ikunzwe cyane
Igaragaramo abakundana babiri aribo Chris na Rose, basura umuryango wa Chris bagiye kumenyesha ababyeyi babo ko bari mu rukundo. Bagerayo bagasanga habayo umubyeyi w’umugore, ariko bagatungurwa n’imyitwarire bamusangana.
Rose na Chris ubwo bajyaga gusura ababyeyi babo
Nyuma y’iminsi mike bakiri kwibaza ibiri kubabaho, baza gukubitwa n’inkuba ubwo bamenya ko aho abazungu bakuze baba bakunze cyane guhitana ubuzima bw’abana bato b’abirabura. Ibintu batari barigeze batekereza mu buzima bwabo bwose.
TANGA IGITECYEREZO