RFL
Kigali

Sigaho gukoresha impapuro z’isuku (Papier Hygienique) mu bwiherero

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:2/11/2017 10:00
1


Impapuro z’isuku abantu basanzwe bakoresha mu bwiherero ngo burya ntizisukura neza mu myanya y’ibanga ahubwo zishobora guteza ingorane zitandukanye ku buzima bw’umuntu nk'uko abahanga mu by’ubuzima babisobanura.



Aba bahanga bavuga ko n'ubwo mu bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia ndetse n'u Bwongereza ari bo bakunda gukoresha izi mpapuro ariko ngo basanze izi mpapuro ari intandaro yo kugira umwanda mu myanya y’ibanga cyane cyane ku bagore kuko bishobora kubaviramo indwara zirimo izo bita 'Infection urinaire' n’ibindi bibazo.

Umushakashatsi mu by’ubuzima, George Rose amaze kubigenzura neza yaravuze ati”Naje gusanga imbaga y’abantu benshi cyane batemberana umwanda ukabije mu myanya yabo y’ibanga kandi baziko bafite isuku ihagije kuko bakoresha za mpapuro z’isuku"  Izi mpapuro rero ngo zishobora guteza ibibazo bitandukanye birimo indwara nka 'hemoroide' n’izindi. Ati”Impapuro z’isuku zirasiga ntizihanagura”

George Rose akomeza avuga ko aho kugira ngo ukoreshe za mpapuro z’isuku mu gihe uri mu bwiherero, ni byiza gukoresha izindi mpapuro zabugenewe zitose zizwi nka 'Lingette humide' mu ndimi z’amahanga aho zishobora kuguhanagura neza ugasigara nta kibazo na kimwe ufite kuko ngo iyo umuntu akoresheje za mpapuro yihanagura ahereye inyuma azana imbere aba ari kuzana wa mwanda wose n’aho utari uri nyamara yari akwiye gukoresha udupapuro twabugenewe dutose ari natwo duhanagura neza umwanda wose tukawumaraho.

izi nizo mpapuro zabugenewe zikoranye amazi arimo umuti wica microbe

Mu gihe bitakoroheye kubona utwo dupapuro twabugewe tuba dutose tuzwi nka 'Lingette humide',wakoresha amazi ubundi ukibuka gukaraba intoki n'amazi meza n'isabune mu gihe uvuye mu bwiherero.

 Src:Independent.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • toni6 years ago
    GUKORESHA UTUZI MU GACUPA BYO ABANTU BABYIBAGIRWE NIBA BASHAKA KWIRINDA INDWARA...





Inyarwanda BACKGROUND