RFL
Kigali

Bishop Kayinamura uyobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda yavuze aho bahagaze ku butinganyi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2017 9:46
0


Bishop Samuel Kayinamura ni umuyobozi mukuru w'itorero Methodiste Libre mu Rwanda ndetse akaba n'umuyobozi wungirije w'iri torero ku rwego rw'isi. Bishop Kayinamura yatangaje aho Methodiste Libre ihagaze ku butinganyi bwamaze kwemerwa n'amatorero anyuranye.



Amatorero atandukanye ku isi by'umwihariko ayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bihugu bicye by'i burayi, yamaze kwemeza gusezeranya abantu bahuje igitsina, ibi ubusanzwe bikaba bifatwa nk'ikizira ku bakristo benshi bashingiye no ku Bibiliya aho Imana yarimbuye Sodomu na Gomora kubera iki cyaha. Kuba itorero Methodiste muri Amerika ryaramaze kwemera ubutinganyi, byatumye abanyamakuru babaza Bishop Kayinamura Samuel aho Itorero Methodiste Libre rihagaze, nuko akura urujijo ku bantu bakekaga ko Methodiste Libre nayo yemeye ubutinganyi. Yagize ati: 

Ngira ngo abantu bakwiye gusobanukirwa ko Methodiste ziri ukwinshi, twebwe ni Methodiste Libre, ubundi haba Methodiste Unie, Methodiste Episcopal Church na Methodiste gusa. Ibyo rero by'abanyamerika bamaze kwemeza ubutinganyi ntabwo ari aba Methodiste Libre (EML) kuko no mu gitabo cyacu twita igitabo cy'imitegekere birimo kuva cyera ko tudashobora kubyemera. Ejo bundi twabiganiriyeho cyane (mu nama yahuze Abepisikopi ba Methodiste Libre ku isi), tuvuga ko twe (Methodiste Libre) duhagaze ku cyemezo cyacu cy'uko tudashobora kwemera ubutinganyi n'uwo ari we wese uzabijyamo, twe tuzitandukanya nawe.

Bishop Samuel Kayinamura

Bishop Samuel Kayinamura uyobora Methodiste Libre mu Rwanda

Tariki 24 Ukwakira 2017 ni bwo Bishop Samuel Kayinamura yerekeje muri Philippines mu nama yatangiye tariki 26 Ukwakira isozwa tariki 29 Ukwakira 2017. Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukwakira 2017 ni bwo yagarutse mu Rwanda ari nabwo yatangaje aho itorero abereye umuyobozi rihagaze ku butinganyi. 

Bishop Kayinamura avuye muri Aziya mu nama y'abakuriye Methodiste Libre ku isi yatangiwemo raporo nziza ku Rwanda-VIDEO

UMVA HANO BISHOP KAYINAMURA AVUGA KU BUTINGANYI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND