RFL
Kigali

VIDEO: Kayiranga Baptiste ahamya ko yabuze Kubwimana Cedric

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/11/2017 17:29
0


Ubwo umwaka w’imikino 2016-2017 wari uhumuje nibwo Kayiranga Baptiste yahise ashyiraho gahunda yo gufata abakinnyi batari bafite amakipe abashyira hamwe akomeza kubatyaza anabashakira aho bakwerecyeza. Icyo gihe harimo myugariro w’iburyo Kubwimana Cedric wari umaze kuva muri AS Kigali ariko ubu ngo yaramubuze.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Kayiranga yavuze ko ubwo umwaka w’imikino wari usojwe aribwo Kubwimana  yasabye uyu mutoza ko yamufasha kuguma mu bihe byiza (Formes) bityo akareba ko yazabona ikipe, nyuma ngo baje gukorana banakina imikino ya gishuti ariko aza kumuburira irengero.

“Nibyo koko nanjye naramubuze ariko nagiye mvugana nawe kuri telephone muhamagarira imyitozo no kuza tukaganira ariko njyewe mu byukuri yansabye inkunga, yansanze no mu rugo mubwira ko nta kibazo mubwira ko niba ashaka kuzamura urwego yaza nkamufasha uko mbishoboye igihe cyose nkiri muri ubu buzima ndamutse ngiye mu yindi kipe nkabona ngukeneye nagutwara”. Kayiranga

Kubwimana Cedric Jay Polly yirukanwe muri AS Kigali

Kubwimana Cedric bita Jay Polly yari yanaknnye umukino wa gishuti na Police FC

Kayiranga avuga ko yatangiye kubona ko amuhebye ubwo bagendaga bahana gahunda uyu musore akica gahunda.

“Nagize ikibazo ariko nawe yagize ikibazo kuko twahanaga gahunda nkabona ntazitabira ariko mu itangiriro yarazitaburaga kuko hari n’imikino twakinnye kandi akitwara neza. Hari igihe umukinnyi acika integer vuba buriya nawe yacitse integer kuko wenda yumvaga ko azahita abona ikipe ariko na shampiyona itaratangira yari yarabivuyemo”, Kayiranga Baptiste

Uyu mutoza kuri ubu uri gutyaza abakinnyi mu cyo yose “Revelation Football Center” avuga ko abakinnyi yabonaga bahagaze neza na Kubwimana yari arimo ariko ko abatoza bazaga kumureba bagasanga ataje mu myitozo bityo akanga kubeshya ko ahari.

Kubwimana Cedric yakiniye ikipe ya SEC Academy mu cyiciro cya kabiri, anyura muri Kiyovu Sport mbere yo kujya muri AS Kigali ikipe yatangiyemo neza ariko akaza kubura umwanya mu buryo bwihuse. Uyu musore kandi yigeze no gukinira ikipe y’igihugu y’ingimbi.

KANDA HANO WUMVE UNAREBE KAYIRANGA BAPTISTE AVUGA UKO YABUZE KUBWIMANA 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND