RFL
Kigali

Ndayisaba Said Hamiss akina umukino wo gusiganwa ku maguru anakora ubucuruzi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/11/2017 16:02
0


Ndayisaba Said Hamiss bita “Nzabasiga” ni umukinnyi w’umukino wo gusiganwa ku maguru (Athletics) mu ikipe ya APR AC abifatanya n’umuwuga w’ubucuruzi bw’amatelefone ahenze mu mujyi wa Kigali, ibintu avuga ko bitamugora kuko ngo bitabangamira amasezerano afitanye n’ikipe ya APR Athletic Club.



Ndayisaba ukina ibigufi (100m, 200m na 400m), avuga ko kuri ubu kuba yaramaze kwiga kaminuza mu bijyanye n’amategeko akaniga “Master’s” muri masomo ya “International Criminal Law” , yasanze abakinnyi bamubanjirije baragiye banengwa kuba iyo barangije gukina bagira ikibazo cyo kubura ubushobozi bwo kubatunga batagikina bityo ahita afatirana afata amafaranga macye yari afite anunganirwa n’umuryango we ahita ashinga iduka ricuruza amatelefone.

“Naricaye nkurikirana amateka y’abakinnyi bo mu Rwanda kuko bamwe nabanye nabo, nza gusanga rubanda batugaya ko twigira nk’ibirara bityo nyuma yo kurangiza gukina ugasanga tubayeho nabi. Njyewe rero natembereye ibihugu bitandukanye ngirayo abantu turamenyana ndeba uko babaho nyuma yo gusoza gukina nsanga nanjye naba nshinze ikintu gishobora kuzamfasha icyo gihe”. Ndayisaba Said

Ndayisaba w’imyaka 28 avuga ko yahisemo kuba yafata umurongo wo gucuruza kuko ngo isaha n’isaha umu-sportif yahagarika gukina yaba ku bushake cyangwa ikindi kibazo.

Ndayisaba Saidi Hamis yatangiye umukino wo gusiganwa ku maguru yiga mu mashuri yisumbuye  mu 2003 akina imikino mpuzamashuri. Muri icyo gihe nibwo yaje kurangiza amarushanwa ari ku mwanya wa kabiri ahita anagira amahirwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu yagombaga kwitabira amarushanwa mpuzamahanga y’amashuri muri Tanzania (Dar-Es-Salaam). Hamis avuga ko kandi n'ubwo yakinaga kuri uru rwego yumvaga atabikunze kuko yiyumvagamo umupira w’amaguru ariko Charles Nkazamyambi wari umutoza icyo gihe agakomeza kubimushyiramo.

Mu mwaka wa 2006, Ndayisaba Said Hamis yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yagombaga kuya mu mikino ya shampiyona Nyafurika muri Algeria ahantu Ndayisaba avuga ko aribwo yatangiye kubona agaciro k’umukino wo gusiganwa ku maguru.

“Nyuma y'aho maze gusohoka kabiri, gatatu namaze kubona amafaranga ntari narigeze mbona mu mupira w’amaguru mu by'ukuri nahise mbikunda cyane mbishyiramo umutima”. Ndayisaba

Guhera icyo gihe (2006) yahise agana mu ikipe ya APR AC . Gusa ngo izina rye muri uyu mukino ryazamutse neza ubwo yari amaze guhigika Mulinda Islam wari waramusize mu marushanwa menshi yakinirwaga mu Rwanda.

“Hari umusore witwa Mulinda Islam wansigaga cyane. Mu 2009 nafashe umwanya njya Dar-Es-Salaam marayo amezi atandatu ndikwitoza, nagarutse naramusize arambwira ati ndaguhariye kuko kuva mu 2009 kugeza ubu mu 2017 nta muntu uransiga muri metero 100, 200, na 400 ndetse no mu kwiruka duhana agati”. Ndayisaba

Ndayisaba Said Hamis mu iduka acururizamo riri mu mujyi wa Kigali ahateganye no ku musigiti wo mu mujyi

Ndayisaba Said Hamis mu iduka acururizamo riri mu mujyi wa Kigali ahateganye no ku musigiti wo mu mujyi

Ndayisaba kandi avuga ko kuba acuruza nyamara ari umukinnyi wa APR AC bitamutera imbogamizi kuko bitajya bimugonganisha n’abayobozi be kuko yubahiriza gahunda zose zaba iz’imyitozo n’ibindi umukinnyi aba asabwa n’ikipe.

“Burya mu bakinnyi muba mufite amasezerano atandukanye. Buri umwe agira amasezerano ye agirana n’ikipe ye. Ikipe ya APR AC abakinnyi muba hamwe ariko iyo muganiriye wenda ukabereka ubuzima ubayemo, bahita bakwereka ibyo ugomba kubahiriza nawe wareba ibyo ugenderaho icyo gihe murumvikana. Mu gihe cy’imyitozo, inama n’amarushanwa mba mpari ariko nabo nizera ko bifuza ko twatera imbere”. Ndayisaba Said

Zimwe muri Telefone Ndayisaba acuruza

Zimwe muri Telefone Ndayisaba acuruza 

Ndayisaba avuga ko iyo ufite imbaraga n'ubwenge utabaho nabi

Ndayisaba avuga ko iyo ufite imbaraga n'ubwenge utabaho nabi

Image result for Ndayisaba saidi Hamis

Ndayisaba Saidi Hamis avuga ko yumvishe uburyohe bwa siporo ubwo yari atangiye gusohokera u Rwanda

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND