RFL
Kigali

Job Batatu agiye kumurika album ya mbere mu gitaramo azafatanyamo na Serge, Bosco Nshuti na Power of the Cross

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2017 14:47
0

Umuhanzi Job Batatu yateguye igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere, igitaramo yatumiyemo Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye ndetse na Power of the cross. Iki gitaramo kizaba tariki kibere mu mujyi ku Itorero Inkuru Nziza.



Umuhanzi Job Batatu ubarizwa mu itorero Inkuru Nziza mu mujyi yabwiye Inyarwanda.com ko iki gitaramo cye yise Nyuzuza Mwami live concert kizabatariki 3/12/2017 akaba yaragiteguye mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana no kumurikira abakunzi be umuzingo wa mbere w’indirimbo ze. Yakomeje avuga ku bahanzi bazaba bari kumwe. Job Batatu yagize ati:

Nzaba ndi kumwe na Bosco Nshuti, Serge Iyamuremye na Power of the Cross Ministries. Igitaramo kizabera ku itorero Inkuru nziza mu mujyi wa Kigali, concert ifite izina ryitwa Nyuzuza Mwami live concert hazaba harimo no kumurika ku mugaragaro umuzingo wa mbere w'indirimbo z'amajwi, ikazatangira, saa mumani z'amanywa kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.  

Job Batatu

Umuhanzi Job Batatu ugiye kumurika album ye ya mbere

Job Batatu

KANDA HANO UREBE"ISHIMWE" YA BATATU JOB

REBA HANO ' NYUZUZA' YA JOB BATATU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND