RFL
Kigali

Rev Ngaboyisonga uyobora Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda yakuye urujijo ku mashusho amugaragaza yikinisha

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/11/2017 14:12
3


Rev Pastor Ngaboyisonga Theoneste umuyobozi mukuru w’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, mu gihe gishize yavuzweho amakuru y’uko hari amashusho ye yagiye hanze arimo kwikinisha, kuri ubu yagize icyo ayavugaho.



Mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka wa 2017 ni bwi havuzwe amakuru yuko hari video igaragaza Rev Ngaboyisonga arimo kwikinisha, gusa iyo video nyiyigeze ishyirwa hanze. Iyo Video yateje umwuka mubi mu itorero Inkuru Nziza, kugeza ku mirwano yabaye tariki ya 21 Gicurasi 2017 ubwo mu karere ka Ngoma abasiteri barwaniraga imbere y’abakirisitu. Kurwana kw'abo bapasiteri byaturutse ku bapasiteri ngo bari boherejwe na Rev Ngaboyisonga gusimbura abahasanzwe, bagezeyo abasimburwa barabyanga. 

Rev Pastor Ngaboyisonga Theoneste yirinze kugira byinshi atangaza kuri video imugaragaza yikinisha. Bamwe mu byegera bye, bamusabye kwegura ku buyobozi bw’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda kubera ayo mashusho kimwe n’ibindi bamushinjaga nko gushyira ku ibere abapasiteri ashaka, agakura bamwe mu buyobozi agendeye ku marangamutima. Ibi byose ariko Rev Ngaboyisonga arabyigarama akavuga ko ari ukumuharabika na cyane ko ababyihishe inyuma ari abafite inyungu mu baterankunga b’itorero Inkuru Nziza ndetse hakaba harimo n'abarimo kurwanira imyanya mu itorero Inkuru Nziza. 

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rev Pastor Ngaboyisonga Theoneste yagaragaje ukuri kwe ku makuru ya Video imugaragaza yikinisha abantu bumvise. Yatangiye avuga ko umwuka mubi uri mu itorero Inkuru Nziza uterwa n’abantu bakunda byacitse, bafite inyungu zabo. Yunzemo ko abakristo kuri ubu nta kibazo bafite kuko ngo basenga neza yaba mu Mujyi no mu ntara. Nubwo uyu mupasiteri ariko avuga ko amahoro ari yose mu itorero Inkuru Nziza, yavuze ko hari abapasiteri bamwe yagiye ashaka guhindurira imyanya, bakabyanga, mu kwisobanura bakazana ibya Video imugaragaza yikinisha. Avuga kuri iyi Video, Pastor Ngaboyisonga yagize ati:

Video yabaye igikangisho. Ibyo bavuga biba bifite uko bigenzurwa n’inzego zibishinzwe za Leta kandi barabizi barabikoze. Hariho video hariho na Theoneste ibyo ni ibintu bibiri bagomba gutandukanya. Inkomoko ya Video ntabwo nayikubwira ngo ndayizi. Ndabyumva ndabibona ariko abo nibo bakubwira inkomoko yayo. Iteka iyo hari akantu kavutse, iyo hari akantu nshaka gukora ibyo ngibyo nibyo byabaye igikangisho kugira ngo barangaze abantu.

Image result for Rev Ngaboyisonga Theoneste

Rev Ngaboyisonga Theoneste uyobora itorero Inkurunziza mu Rwanda

Ku bijyanye no kuba iyo Video imugaragaza yikinisha yarashyizwe hanze n’umukobwa utaratangajwe amazina, yagize ati: "Uwo mukobwa ntawe uhari, ibyo aribyo byose ubivuga yagombye kujya ahagaragara akavuga imvo n’imvano yabyo kuko njye ntabyo nzi. (….) N’iyo video ndabizi ko abakirisitu bacu ntabwo bayizi kandi n’ababizi hari abagenda babibashyira bagamije kugira ngo kanaka bamusige ibara bamwandagaze. Niba abantu bamaze imyaka n’imyaka abaterankunga babanyuzaho amafaranga, uwo muntu ntiwagira icyo umuhinduraho araguhimbira.”

Ko Rev Ngaboyisonga Theoneste yasabwe kwegura, abivugaho iki?

Nubwo bamwe mu byegera bye banditse ibaruwa basaba ko Rev Ngaboyisonga yegura,iyo baruwa ikaba yaragaragaye mu binyamakuru binyuranye, Rev Ngaboyisonga yavuze ko nta muntu wigeze amusaba kwegura. Yagize ati: "Njyewe ibyo kwegura ntabyo bambwiye. Naganiriye na komite nyobozi ku bibazo biba bimvugwaho, 12 mu bantu 14 komite nyobozi yarambwiye iti ’wowe shikama nta kibazo tugufiteho kandi njyewe ndacyafite igihe cyo gukora’. Ubundi umuntu aba umugabo kubera ukuntu yitwaye mu kibazo. Abo ngabo bakubwira ibyo ni ba ‘opportuniste’ kandi nanakubwire bifite ababyihishe inyuma dukorana hano bashaka imyanya."

Rev Ngaboyisonga

Ibaruwa yari yandikiwe Rev Ngaboyisonga asabwa kwegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwizerwa maurice6 years ago
    uwo mu pasteur ni inyangamugayo ngewe turanaturanye ndetse twanabanye igihe kinini ndamuzi bihagije rwose pe.ibyo bamuvugaho nukumusebya ubwo nababifitemo inyungu runaka.ninyangamugayo;afasha abantu kandi aranakijijwe bigaragarira buri wese.inama namugira nukudaha agaciro abo bagome ahubwo nakomeze atere imbere muby'umwuka.
  • hahahaha6 years ago
    Mwizerwa weee! urakoze kubeshya uzaze nguhe video yakoze kandi nitwicarana nguhe amakuruye kuruhande utazi kandi utarabona. Gisa igitugu, kwiyemera, nibyaha nibyo bimuranga. cyangwa uzabaze muri Emmaus aho abageze muri proge aho abageze. Umushumba wirukanye bagenzi be ahaaa! Uzabaze pasteur Nuru uko byamugendekeye kandi aje abagana ADEPR imuhagaritse ngo nuko yavuze ubutumwa mu Inkurunziza ku Kibuye. reka ndekere ushyireho phone yawe cg email njye ndagushaka
  • Mukunda6 years ago
    Abakristo b’itorero Inkurunziza turatabaza leta y’u Rwanda kuko kuva Video y’Umuvugizi y’urukozasoni igiye hanze ubu arigukoresha uwitwa Jean de la Paix Imanizakora yiyitirira leta aho avuga ko ari maneko y’igihugu ndetse agahabwa amafaranga n’umuvugizi nk’uko agenda abyibugira cyane cyane ahitwa Karuruma mu masaro yogosha n’ahandi, arigushaka abantu bo gutera ubwoba abakristo ngo azabica. Turatabaza intore izirushintambwe Nyakubahwa Prezida wa Repebulika ngo ikibazo cyacu akirangize





Inyarwanda BACKGROUND