RFL
Kigali

Mukasa Nelson umunyarwanda uzahembwa nk’indashyikirwa muri siporo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/11/2017 12:53
1


Mukasa Nelson usanzwe umenyerewe mu gukoresha abantu siporo hifashishijwe ibyuma byabugenewe (Gym), akaba n’umutoza wa siporo rusange ya “Car Free Day” kuri ubu yamaze gutorwa nk’indashyikirwa mu kwitangira siporo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ibihembo bitangwa na East Africa Mentership Award.



Ni ibihembo bizatangwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2017 mu muhango uzabera kuri hoteli ya Mbale Sort iri i Kampala muri Uganda. Mu kiganiro na INYARWANDA, Dr.Waningu umuyobozi mukuru w’iki gikorwa yavuze ko babanje kwicara bakareba ibyiciro birimo abantu bagiye bakora ibikorwa byagutse batangiriye ku bitekerezo byabo bwite nyuma baza kubona ko no muri siporo harimo abantu bagize ibyo bakora cyo kimwe no mu iyobokamana, Ubucuruzi, Uburezi, Imiryango, Ubuyobozi, Itangazamakuru. Dr.Waningu yagize ati:

Ni umushinga twazanye wo kugira ngo abantu bafite ibyo bakoze mu ngeri zitandukanye bakomeze kubona ko bashyigikiwe ndetse n’abantu babamenye banamenye uko babigenza. Ni muri urwo rwego rero Mukasa Nelson yatowe mu cyiciro cy’abantu bakora mu bya siporo kandi ngira ngo nawe ubwe azi imbaraga n’umwanya bimutwara ko agomba gushimirwa

Mu gusobanura uko amatora yagenze, Dr.Waningu yagize ati”Nyuma tumaze kubona urutonde rw’abantu bagomba kuzaba bahatana, twatanze umurongo kuri interineti abantu baratora nibwo rero Mukasa Nelson yatsinze mu cyciro cya siporo mu Rwanda nubwo natwe dukora ubugenzuzi tukareba koko niba umuntu watowe hari ibikorwa afite”. 

Ku ruhande rwa Mukasa Nelson we avuga ko igihembo agomba kujya kwakira akishimiye cyane kuko bizatuma arushaho gukora cyane no guhanga udushya twatuma siporo irushaho kuryoha kurushaho cyane ashingiye ku bana bakiri bato.

“Barampamagaye bambwira ko mu bushakashatsi bakoze mu Rwanda ku ba-sportif bakoze ibikorwa byagutse ndimo bityo ko mu matora agiye kuba nindamuka ntowe nzahembwa. Nyuma rero abantu bahawe umurongo baratora ni yo mpamvu ngomba kujya i Kampala gufata igihembo”. Mukasa Nelson

Biteganyijwe ko Mukasa Nelson ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane

Biteganyijwe ko Mukasa Nelson ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane

Mukasa Nelson avuga ko mu bikorwa binini byamuhesheje amanota birimo; kuba ari umutoza muri Car Free Day, igikorwa gihuriza hamwe abantu benshi baba banarimo abanyamahanga benshi bashobora gutanga amakuru meza ku muntu.

Ikindi yavuze ni igikorwa akora cyo gutoza abana bitewe na siporo bisangamo ndetse n’akazi akora ko gukoresha abantu siporo ikorewe muri “Gym”. Mukasa kandi kuri ubu yamaze gufungura asosiyasiyo yita kuri siporo y’abana bakiri bato ndetse na komite olempike na siporo mu Rwanda ikaba yaramaze kubiha umugisha.

Mukasa Nelson niwe washinze ikitwa "Children and Youth Sport Organization" umuryango ufasha abana gukora siporo buri munsi

Mukasa Nelson ni we washinze ikitwa "Children and Youth Sport Organization" umuryango ufasha abana gukora siporo buri munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Victor6 years ago
    Ibi bikorwa nibyiza cyane,kubona umutoza wacu Yahamagawe mu bazahabwa ibihembo,bigaragaza ko Hari iterambere muri siporo.Mboneraho gushimira Coach Nelson ubwitange afite bwo kuzamura impano z'abana muri uyu mwuga wa siporo,nshishikarize abanyarwanda bafite abana ko bagana iki kigo gishyinzwe abana (CHILDREN &YOUTH SPORTS ORGANIZATION)





Inyarwanda BACKGROUND