RFL
Kigali

Rev Rurangirwa Emmanuel agiye kumurika igitabo 'Nehemiya urugero rw’imiyoborere myiza'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/10/2017 19:33
1


Rev Rurangirwa Emmanuel ukorera umurimo w'Imana mu itorero rya ADEPR agiye kumurika igitabo yise 'Nehemiya urugero rw’imiyoborere myiza' kivuga ku bikwiye kuranga umuyobozi mwiza.



Rev.Pastor Rurangirwa Emmanuel ni umwe mu bantu bakunda gusoma igitabo cya Bibiliya. Avuga ko Imana yamukundishije cyane igitabo cya Nehemiya bituma akibandaho mu kwandika igitabo yise 'Nehemiya Urugero rw’imyoborere myiza' akaba ari no muri rwo rwego yateguye igiterane cyo gushyira kumugaragaro iki gitabo.

Igiterane cyo gushyira kumugaragaro iki gitabo kizaba kuri iki cyumweru tariki 05 Ugushyingo 2017 ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge. Abazitabira iki gikorwa bazataramirwa n’amakorali atandukanye arimo Baraka ya ADEPR Nyarugenge,Jeovanis ya ADEPR Cyahafi,Ukuboko kw’Iburyo yo mu Gatenga,Korali Saremu ya ADEPR Gatsata na Korali Ababyeyi ya ADEPR Muhima.

Rev.Pastor Rurangirwa Emmanuel yatangaje ko icyamuteye kwandika igitabo ashingiye kuri Nehemiya yabitewe n’uburyo yasomye igitabo cye agasanga yaragiriye urukundo rukomeye bene wabo b’Abayuda agahora abaririza uko bamerewe ndetse akanabaririza amakuru y’igihugu cye cyari cyarasenywe i Yerusaremu umurwa mukuru wacyo hari harabaye amatongo. Yagize ati:

Uru rukundo nasangaye Nehemiya nirwo rwamuteye kureka umurimo mwiza yarafite ibwami agasaba uburenganzira bwo kujya gusana no kubaka iwabo i Yerusaremu .ibi rero nibyo nahuje n’ubuzima busanzwe tubamo bwa buri munsi na buri gihe mbiha inyito igira iti:'Nehemiya urugero rw’imiyoborere myiza'.

Image result for Rev Rurangirwa Emmanuel inyarwanda

Rev Rurangirwa Emmanuel yakomeje agira ati:"Iki gitabo kizadufasha gusobanukirwa ko hariho ahantu hane (4) hagomba guhora hasanwa kuko Satani we ahora ahasenya, aho ni Kwisana wowe ubwawe ku giti cyawe,gusana no kubaka umuryango wawe, gusana no kubaka itorero cyangwa idini ryawe ndetse no kubaka igihugu cyawe"

Rev Rurangirwa Emmanuel avuga ko iki gitabo kizafasha abazagisoma gusobanukirwa Nehemiya uwo ari we,itahuka ry’abayuda n’imirimo yari ikurikiye,Nehemiya urugero rw’umunyamasengesho ukuze mu byo gusenga ndetse n’imiyoborere myiza yaranze Nehemiya n’ibindi byinshi byose biganisha kugufasha umukristo n’abantu bose muri rusange kwiteza imbere mu buzima bw’umwuka n’ubusanzwe ndetse bikanafasha umuyobozi mu cyiciro cyose yaba arimo kumenya uko ubuyobozi bukorwa afatiye urugero kuri Nehemiya.

Rev.Rurangirwa Emmanuel umwanditsi w’iki gitabo amaze imyaka isaga 30 mu murimo w’Imana. Usibye iki gitabo yanditse hari n’ibindi yagiye asohora mbere birimo nk’icyo yise "Ishuri ry’Imana" n’ikindi yise "Guhindurirwa amateka" ndetse avuga ko agikomeje umuhate n’umurava wo kwandika n’ibindi nkuko umuhamagaro we uri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe5 years ago
    Imana imushyigicyire





Inyarwanda BACKGROUND