RFL
Kigali

Bidaciye kabiri Selena Gomez na The Weeknd batandukanye

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:31/10/2017 16:56
0


Nyuma y’amezi agera ku icumi bari bamaranye bakundana, Selena Gomez na The Weeknd batandukanye, inshuti zabo za hafi zikaba zemeza ko bakivugana ariko iby’urukundo bikaba byarahagaze.



Selena Gomez yamenyekanye mu nkuru z’urukundo na Justin Bieber kuba muri 2011 ariko bagakunda gutandukana bya hato na hato kugeza ubwo birangiye burundu muri 2015. Nyuma yaho Selena Gomez yamaze igihe nta wundi musore aramusimbuza kugeza ubwo akundanye na The Weeknd ndetse ntibakunde guhisha ib y’urukundo rwabo.

Selena Gomez na The Weeknd bari bamaze iminsi mu rukundo rushyushye

Mu mezi yashize uyu mukobwa yatangaje ko asa nk’uwafashe akaruhuko mu muziki bitewe n’uko yari arwaye ndetse bikagera ubwo abaganga bamushyiramo indi mpyiko. Ngo The Weeknd muri ibi bihe bikomeye yamubaye hafi ariko ngo uburyo ahugiye mu bitaramo bizenguruka ndetse Selena Gomez akaba ahugiye mu mujyi wa New York nibyo bibaye intandaro y’ugutandukana kwabo kuko bari batakibonana.

Selena Gomez amaze iminsi afitanye ubucuti bwa hafi na Justin Bieber

Mu minsi yashize Selena Gomez na Justin Bieber bakunze kugaragara bari kumwe, ku cyumweru bwo banajyanye gusenga ndetse baranasangira n’ubwo inshuti za Selena Gomez na Weeknd zihakana ko mu byo bapfuye haba harimo ubu bucuti bw’aba bahoze bakundana.

SRC: People






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND