RFL
Kigali

Ikiganiro na Khalfan wavuye muri Tuff Gangz agasanga Home Boys baramwirukanye, Incredible yo ni amateka –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/10/2017 15:22
1


Muri iyi minsi Khalfan ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, kuri ubu yamaze gutangaza ko yavuye mu itsinda rya Tuff Gangz icyakora akirivamo agasanga Homeboys yarirukanywe ndetse na Incredible yaramaze kuyivamo bivuze ko ubu ari umuhanzi wigenga ku giti cye.



UMVA HANO INDIRIMBO UKO NAJE YA KHALFAN

Ibi Khalfan yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda mu kiganiro kirekire bagiranye aho yabajijwe ibijyanye na studio yakoreragamo mu minsi ishize ya Incredible atangaza  ko yamaze kuvamo. Usibye iki kibazo ariko Khalfan yabajijwe niba nyuma y'uko Tuff Gangz biyunze azakomeza gukorera muri iri tsinda nabyo abyamaganira kure avuga ko n'ubwo ari inshuti ze ariko atakiri muri iri tsinda.

khalifanKhalfan

Uyu muraperi umaze igihe yikorana yabajijwe n’umunyamakuru iby’itsinda yabanjemo rya Home Boys maze abwira umunyamakuru ko ubwo yari yihugiyeho yaje kumenya ko iri tsinda ryamusezereye. Ibi bivuze ko asigaye yikorana umuziki wenyine. Kuri ubu ni umusore umaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Uko naje’.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KHALFAN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nigger6 years ago
    ubundi c khalfan n'umustar?





Inyarwanda BACKGROUND