RFL
Kigali

Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi, ishuri rizwi cyane mu mikino n’imyidagaduro– TWAYISUYE

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/11/2017 7:24
3


Imikino n’imyidagaduro mu mashuri yisumbuye ni ibintu abanyeshuri bashidukira cyane ariko hari amashuri aba azwi cyane kurusha ayandi muri byo. Groupe Scolaire Saint Joseph Kabgayi ni rimwe mu mashuri azwiho kuzamura impano z’abanyeshuri mu bijyanye n’imikino cyane cyane n’imyidagaduro.



Twanyarukiye i Kabgayi aho iri shuri ry’abafurere b’aba Josephites riherereye, twakirwa n’umuyobozi w’iri shuri Akimana Innocent, atubwira muri macye uko ubuzima bwifashe muri Groupe Scolaire Saint Joseph. Yadusobanuriye ko iri shuri yatangiye kuyobora muri 2014 ryagiye rihinduka yaba mu myigishirize, mu myidagaduro ndetse n’imibereho rusange y’abanyeshuri.

Icyo yavuze ko kimushimisha cyane ni uburyo abanyeshuri muri iki gihe batakigira inyota yo gutorokera mu mujyi wa Muhanga nk’uko mbere byabagaho ngo bitewe n’uko bakoze uko bashoboye ngo abanyeshuri babone ibyo bakeneye byose mu kigo bityo ntibagire irari ryo kujya hanze. Yagize ati “Hano abanyeshuri barishimye, dufite cantine, hari amandazi meza bakorera abana ku buryo utababwira ay’i Gitarama, banakubwira ko arimo umwanda.”

Ibi bihita bitugarura mu minsi ya kera ya Groupe Scolaire Saint Joseph, iyo wahageraga wabonaga hatandukanye cyane n’ibindi bigo, hari abanyeshuri b’abahanga bazi gukina, radiyo ivuga ku buryo aho uri hose mu kigo ubasha kuyumva ndetse n’abanyamakuru muri studio bitoreje muri media club. Abize Saint Joseph kandi bakubwira ko batakwibagirwa streetball, spectacles na za boom zajyaga zitegurwa. N’ubwo bamwe mu bahize bavuga ko ibi byagiye bisubira inyuma, Akimana Innocent, umuyobozi wa G.S Saint Joseph Kabgayi ntiyemeranywa nabo. Yagize ati:

Hoya ntabwo twasubiye inyuma ahubwo ni generations zahindutse, abana bari bahari mu minsi yashize sibo bahari ubu ariko ntitwigeze dusubira inyuma. Amakipe yacu arakomeye, dufite abana bo muri media club bavuga amakuru bakanamenya iby’imyidagaduro, kandi dutwara ibikombe, abana bagiye gukina muri Feassa. Hari n’umwana w’umukobwa witwa Penelope ukina volleyball yavuye mu birwa bya Bahamas gukina Beach Volley kandi batashye ari aba 3 ku rwego rw’isi. Hari na mukuru we ukina muri APR, ubwo se uravuga ko twasubiye inyuma he?

Muri Saint Joseph bafite abakobwa babiri b'abavandimwe bakataje muri Volleyball

Umuyobozi kandi avuga ko iri shuri riri ku rwego rwo gutsindisha abanyeshuri bose 100% yaba mu cyiciro rusange ndetse no mu mashami yandi, 90% y’abanyeshuri bose bagatsinda mu cyiciro cya 1 (division I). Nyuma yo kuganira n’umuyobozi umwanya mugufi, twagiye no kureba abanyeshuri tuganira nabo batubwira uko byifashe muri rusange uhereye mu mikino, imyidagaduro, uburyo amakuru abageraho ndetse n’ibindi bitandukanye harimo kugaragaza impano zabo. Twaganiriye na Penelope ndetse na mukuru we Dusabe batubwira urugendo rwabo mu mukino wa Volleyball namaze kumenyekanamo. Uretse aba kandi, Saint Joseph yatoje benshi mu bakinnyi bakomeye ba Volleyball ndetse na Basketball mu Rwanda.

Incamake y’amateka ya Groupe Scolaire Saint Joseph

Groupe Scolaire Saint Joseph ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na leta, ryatangijwe ndetse rinayoborwa n’abafurere b’abayozefiti. Riherereye mu karere ka Muhanga. Mu 1936 ubwo iseminari nkuru ya Kabgayi yimukaga, inyubako zayo zahawe aba bafurere b’abayozefiti bahise bongeramo izindi nyubako. Muri 1964 ryaje kwitwa College Sainte Trinite, muri 1973 ryitwa College Inferieur Saint Joseph muri 1988 nibwo yiswe Groupe Scolaire Saint Joseph. Kugeza ubu muri iri shuri hari aya mashami: PCB (Physics- Chemistry- Biology) , PCM (Physics-Chemistry-Mathematics) , MCB (Mathematics- Chemistry-Biology) , MEG (Mathematics- Economics- Geography).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lio6 years ago
    frere innocent tuzi gahima abo bana bawe babiri ngo bagiye hanze uzasome muri archive uzarebe abagiye hanze gukina no kwiga mugihe cya frere Gahima intwari ya st joseph kabgayi kuko kuvuga ngo wahinduye ikigo iyo cantine uvuga se mbere niyarihari nuko haje itegeko rizica mubigo byamashuri niba byarasubiyeho urimo kwivuga ibigwi natwe twarayariye amandazi inyama byubuntu nanswe ibyo bishyuza uzabaze frere murundi niwe wakoze ikigo kandi yakurikizaga amabwiriza ya frere gaspari
  • 6 years ago
    RWOSE GAHIMA NIWE WARI UMUYOBOZI YAZAMUYE BA ARSTIDE BAKINIRA PATRIOTE NABA MARSHAL ST JOSEPH YARI IRYOSHYE KU BWA GAHIMA AYOBORANA NA MURUNDI..
  • m6 years ago
    kbsa





Inyarwanda BACKGROUND