RFL
Kigali

Mutatsimpundu na Nzayisenga bagarutse mu Rwanda nyuma yo kubona itike y’imikino ya Commonwealth 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/10/2017 14:11
0


Mutatsimpundu Denise na Charlotte Nzayisenga bagize ikipe y’igihugu ya BeachVolley, bongeye guhesha ishema u Rwanda babona itike y’ imikino ya Commonwealth nyuma yo gutsinda Nigeria amaseti 2-0 ku mukino wa nyuma waberaga i Freetown muri Sierra Leone.



Kuzahagararira Afurika mu mikino ihuza ibihugu bihuriye mu muryango w’ ibihugu bivuga ururimi rw’ icyongereza, ntibyaje bibagwiririye kuko iyi kipe y’u Rwanda isanzwe ari nayo ya mbere muri Afurika, isoje iri rushanwa itsinze imikino yose, ariko kandi nta n’iseti n’imwe batsinzwe. Bivuga ko imikino yose bayitsinze ku maseti 2-0.

Mu majonjora amakipe yose yagombaga guhura hagati yayo, aho u Rwanda rwabanje gutsinda Sierra Leone yari mu rugo amaseti 2-0, rwongera gutsinda Seychelles amaseti 2-0, rwihanangiriza Mauritius ku maseti 2-0, mbere yo gusoreza kuri Nigeria bayitsinze nayo amaseti 2-0 (21-8;21-11).

Mu mikino ya 1/2, u Rwanda rwagombaga guhatana na Seychelles birangira abakobwa bacu bayitsinze amaseti 2-0 (21-10; 21-12), bahita berekeza ku mukino wa nyuma. Bagombaga gutegereza ikipe bahatanira iyi tike imwe Afurika yemerewe, hagati ya Nigeria na Mauritius. Intsinzi irangira ijyanywe na Nigeria itsinze Mauritius amaseti 2-0.

Ibyo Mutatsimpundu Denise na Nzayisenga Charlotte bari bakoreye Nigeria mu majonjora, ni nabyo bongeye gushimangira ku mukino wa nyuma bayitsinda amaseti 2-0 (21-13; 21-18), begukana umudali wa zahabu bashimangira n’itike y’imikino ya Commonwealth izaba muri Mata, 2018.

Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenge Charlotte bakirwa ku kibjga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe

Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenge Charlotte bakirwa ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe

Iyi kipe yari iyobowe n’ umutoza Mudahinyuka Christophe, na Mfashimana Adalbert nk’umuyobozi wa delegasiyo, yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, mu ndege imwe n’ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abagabo, ikubutse mu gikombe cya Afurika i Cairo mu Misiri aho yakuye umwanya wa Gatandatu (6).

Imikino ya Commonwealth 2018, ikaba iteganyijwe kubera muri Australia ahitwa Gold Coast, Queensland guhera tariki ya 4-15, Mata, 2018. Iki gihugu kigiye kwakira iyi mikino ku nshuro ya gatanu yabo, kikaba cyarabiherewe uburenganzira mu Ugushyingo2011.

Iyi kipe yahasheje u Rwanda yazananye n'ikipe y'igihugu ya Volleyball ikubutse mu Misiri mu mikino Nyafurika y'ibihugu

Iyi kipe yahesheje u Rwanda yazananye n'ikipe y'igihugu ya Volleyball ikubutse mu Misiri mu mikino Nyafurika y'ibihugu

Mutatsimpundu Denyse (Iburyo) na kapiteni we Nzayisenga Charlotte (ibumoso)

Mutatsimpundu Denyse (Iburyo) na kapiteni we Nzayisenga Charlotte (ibumoso) bitwaye neza i FreeTown

 u Rwanda rwatsinze Nigeria  (Icyatsi) ku mukino wa nyuma

U Rwanda rwatsinze Nigeria  (Icyatsi) ku mukino wa nyuma

PHOTOS: FRVB (TWITTER)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND