Rwibutso Claver kuri ubu utoza ikipe ya ASPOR FC mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, yaganiriye na INYARWANDA mu buryo bw’amajwi n’amashusho avuga ko urugendo yagiriye mu Budage aho yafatiye amahugurwa y’ibyumweru bitatu mu bijyanye no gutoza umupira w’amaguru.
Muri iki kiganiro, Rwibutso avuga ko yakuyeyo amasomo atandukanye arimo uko bazamura umukinnyi kuva akiri umwana kugeza ageze mu ikipe y’igihugu, yasanze buri kipe y’abana baba bafite umutoza mukuru n’undi wungirije. Rwibutso avuga ko iyo abana bari ku kibuga usanga nibura buri mwana aba afite uwumuhagarariye wo mu muryango we cyane umubyeyi.
Yasanze amakipe yo mu Budage afite ibintu biranga amateka y’abakinnyi bayanyuzemo kuko ngo usanga inkweto n’imyenda abakinnyi bayaciyemo byose bikiri mu nzu ndanga murage y’ikipe. Rwibutso yagize amahirwe yagize amahirwe yo gusura Signal Iduna Park sitade ya Borrussia Bortmund ndetse n’inzu ndangamurage y’iyi kipe cyo kimwe n’iy’ikipe y’igihugu y’Abadage.
Rwibutso kandi avuga ko nk’ubu mu Rwanda hakabaye hari icyumba kirimo amateka ya Jimmy Gatete ku buryo buri mwana uzavuka byibura azerekwa inkweto uyu rutahizamu yakinishishe atsinda Nigeria na Uganda.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO NA RWIBUTSO ASOBANURA URUGENDO RWE MU BUDAGE
Rwibutso Claver ubu ni umutoza mukuru wa ASPOR FC
KANDA HANO WUMVE UNAREBE IKIGANIRO NA RWIBUTSO ASOBANURA URUGENDO RWE MU BUDAG
TANGA IGITECYEREZO