RFL
Kigali

TENNIS: “Rwanda Open Circuit” irushanwa mpuzamahanga rizatwara miliyoni 29

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/10/2017 12:47
0


Kuva kuwa 27 Ukwakira 2017 kugeza kuwa 5 Ugushyingo 2017, mu Rwanda hari irushanwa mpuzamahanga ry’umukino wa Tennis, rizahuza ibihugu birindwi n’u Rwanda ruri kwakira imikino. Iri rushanwa rizatwara ingengo y’imali ingana na miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda (29.000.000 FRW).Imikino iri kubera ku kibuga cya Tennis i Remera.



Mu busanzwe iri rushanwa ryitwaga “Rwanda Open” ariko kuri ubu abashinzwe imitegurire yaryo bongeyeho ijambo “Ciruit” muri gahunda yo kugira ngo iri rushanwa rirusheho kugira ireme ku rwego mpuzamahanga nk’uko Ntageruka Kasim uyobora ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (RTF) yabisobanuriye abanyamakuru.

“Uyu mwaka murabona ko iri rushanwa ryiyongereyo “Circuit” kugira ngo rirusheho kuba mpuzamahanga. Dufite abakinnyi bavuye mu Butaliyani, u Bubiligi, u Burundi,DR Congo, Uganda Kenya na Tanzania. Bose hamwe ni abakinnyi 143 bazaba bahatana”. Ntageruka

Mu bihugu bikomeje guhatanira imidali birimo; u Rwanda rufitemo abakinnyi 56, Uganda 4, Kenya, Burundi 4, Tanzania, Italy 1, Belgium 1, DR Congo 6 na Sueden 1.

Ntageruka kandi yanze kugira ibitangaza yizeza abanyarwanda ko hari imidali ihambaye yazasigara mu Rwanda, avuga ko nk’ishyirahamwe ry’uyu mukino icyo bategereje ari ukugira ngo abasifuzi n’abatoza baheruka mu mahugurwa babe bazamura urwego mu mwuga wabo.

“Umwihariko w’uyu mwaka ni uko twishimiye ko abatoza bacu babanje kubona amahugurwa mpuzamahanga kandi akaba yarabereye hano mu Rwanda,turongera tunakoresha andi mahugurwa mpuzamahanga y’abasifuzi, ni ukuvuga ngo ubu ni ukugerageza tukareba urwego abatoza bacu bagezeho noneho n’abo basifuzi nabo basifure iyi mikino kugira ngo bamenyera”. Ntageruka Kasim

Ntageruka Kasim perezida w'ishyiramwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF)

Ntageruka Kasim perezida w'ishyiramwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF)

Uyu mugabo avuga ko atari uko u Rwanda rutiteguye bihagije ahubwo ko ari muri gahunda yo kuzamura abana bakiri bato kugira ngo babe basarura ubunararibonye bityo mu myaka itaha bazabe bahagaze neza.

“Abanyarwanda bahari bazitwara neza. Ntawavuga ko bazitwara nabi kuko twumva dufite ikzere. Nk’uko nakomeje mbibabwira, hari ukuntu twatangiye kuzamura abana bato benshi cyane. Barimo guhura n’abantu bakomeye babaruta bamaze gutera imbere mu mukino wa Tennis, dufite abana 16 bagomba kuba bahura nabo, gusa ndabizeza mu mwaka utaha tuzaba dufite abakinnyi beza mu karere”. Ntageruka.

Muri miliyoni 29 z’amafaranga y’u Rwanda (29.000.000 FRW) zizagenda muri iri rushanwa, Minisiteri y’umuco na siporo yatanze inkunga ya miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW) mu gihe abaterankunga barimo nka BK batanze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Muri iri rushanwa kandi, mu bakinnyi 143 u Rwanda rufitemo abakinnyi 56 barimo 20 bakina nk’ababigize umwuga na 36 bakina nk’abatarabigize umwuga barimo abahungu n’abakobwa mu byiciro byose.

Umukinnyi uzitwara neza kurusha abandi (Champion) azahabwa igikombe kigeretseho igihumbi cy’amadolari ya Amerika (1000 US$) angana n’ibihumbi 850 by’amafaranga y’u Rwanda (850.0000 FRW) yaba umugabo cyangwa uri mu cyiciro cy’abagore.

Mu bakina Tennis y’abafite ubumuga, uwuzatwara igikombe azagerekerwaho amadolari 300 ya Amerika angana n’ibihumbi 255.000 by’amafaranga y’u Rwanda naho mu bakina ari babiri abazatwara igikombe bazanahabwa amadolari 450 (450US$/382500 FRW).

Habimana Valens umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda

Habimana Valens umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis mu Rwanda

Uva iburyo: Nshuti Thierry ushinzwe amasoko muri BK yatanze miliyoni 5, Ntageruka Kasim uyobora RTF, umukozi muri KIRA Vision izafasha mu guhemba abana batoragura iipira no gutanga amazi ndetse na Habimana Valens umunyamabanga muri RTF

Uva iburyo: Nshuti Thierry ushinzwe amasoko muri BK yatanze miliyoni 5, Ntageruka Kasim uyobora RTF, umukozi muri KIRA Vision izafasha mu guhemba abana batoragura iipira no gutanga amazi ndetse na Habimana Valens umunyamabanga muri RTF

Imikino irakomeje kuzageza kuwa 5 Ugushyingo 2017

Imikino irakomeje kuzageza kuwa 5 Ugushyingo 2017

 ishya

RTF bavuga ko icyo bashyize imbere ari ugushakira abana uburaribonye 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND