RFL
Kigali

Octave Sema uyobora The Blessing Family yatangiye kuririmba ku giti cye ahera ku ndirimbo yise 'ISOKO'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/10/2017 11:06
1


Octave Semayange uyobora itsinda The Blessing Family ribyinira Imana mu mbyino zitandukanye, yatangiye kuririmba ku giti cye ndetse atangariza Inyarwanda.com ko azabikomeza kuko yasanze ari impano ye.



UMVA HANO INDIRIMBO 'ISOKO' YA OCTAVE SEMA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Octave Semayange uri gukorera izina rya Octave Sema mu muziki, yadutangarije ko iki ari cyo gihe cyo kuririmba na cyane ko ngo umutima we wabimuhamirizaga. Yakomeje avuga ko kuririmba azabikomeza kuko intego ye ari ukumenyekanisha Yesu Kristo ku isi hose. Twanamubajije umuhanzi yigiraho mu muziki. Octave Sema yagize ati: 

Ntangiye kuririmba kuko numva igihe cyari iki, umutima wanjye wabimpamirizaga. Kuririmba nzabikomeza kuko ni urugendo ntangiye ntazahagarika, vision yanjye ni iyo kuzamura icyubahiro cy'Imana no kumenyekanisha Kristo kuri benshi. Umuhanzi nigiraho ni umuntu wese ugira icyo anyongerera kubyo ntafite kandi abikorera Kristo. 

Octave

Octave Sema

UMVA HANO INDIRIMBO 'ISOKO' YA OCTAVE SEMA

Ese kuba Octave agiye gukora umuziki ku giti cye, ubu ntibiye gusenya The Blessing Family abereye umuyobozi?

Kuba Octave Sema ari umuyobozi akaba n'umuvugizi wa The Blessing Family, magingo aya akaba yatangiye gukora umuziki ku giti cye, twamubajije niba atagiye gushyira imbaraga mu buhanzi bwe bigasenya itsinda The Blessing Family rimaze kuba ubukombe mu mbyino zinyuranye, adutangariza ko nta kintu na kimwe kizamubuza gukomeza gukorana na The Blessing Family. Yagize ati: 

Kuba ntangiye kuririmba ntabwo bivuze ko bigiye gusenya The Blessing Family ahubwo bigiye kunyongerera imbaraga kurushaho kuko mfite umuryango The Blessing nkunda cyane bazaba hafi yanjye dufatanya hamwe dukomeza kuramya Imana hamwe. Reka mbisubiremo nta kintu na kimwe kizambuza gukomeza gukorera umuryango The Blessing Family nturukamo kuko ni wo umpaye izi mbaraga zo kuririmbira Imana kuko ntabwo wakwibagirwa aho watangiriye kuko ari ho haguha imbaraga zo gukomeza gukora. Kuririmba ntabwo bizambuza gukomeza kuririmbira Imana muri The Blessing Family.

Image result for The Blessing family amakuru

The Blessing Family

UMVA HANO INDIRIMBO 'ISOKO' YA OCTAVE SEMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Congratulations Octave





Inyarwanda BACKGROUND