RFL
Kigali

Umutekamutwe wibasiye ibyamamare yageze no mu bakinnyi ba Filime, Knowless na Tom Close bararye bari menge

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/10/2017 9:21
12


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru y’umutekamutwe wibasiye ibyamamare ababeshya ko agiye kubaha akazi mu Bwongereza akabasaba ibyangombwa byabo ngo abashakire Visa, nyuma ibyo byangombwa akabikoresha yigarurira imbuga nkoranyambaga bakoresha agatekera imitwe inshuti zabo.



Byatangiye uyu mugabo yiyita Joseph Kayitera yandikira abahanzi banyuranye abamenyesha ko ahagarariye imyidagaduro muri Diaspora yo mu Bwongereza bityo akaba ashaka kubaha akazi ko kujya gutaramira Abanyarwanda baba mu Bwongereza, benshi bumvaga nta kibazo kirimo batangira kumvikana amafaranga, gusa ni umugabo utarakunze kugorana ku bijyanye n’amafaranga kuko ayo bamusabaga yose yayatangaga.

Ku ikubitiro uyu mutekamutwe yahereye ku byamamare bizwi aho twavugamo; Muyoboke Alex,Bruce Melody, Ama G The Black, Jay Polly, Charly na Nina ndetse na Nkusi Arthur aba bose imbuga nkoranyambaga zabo zikaba zaragabweho ibitero zimwe muri zo uyu mutekamutwe aranazegukana azifashisha mu guteka imitwe asabiriza amafaranga abeshya abantu ko nyiri ubwite yahuye n’ibibazo.

RwasaRwasa ni we utahiwe mu bari kwibasirwa

Usibye aba ariko uyu mutekamutwe magongo aya yageze no muri Filime aho yaje guhindura izina noneho yiyita Yves yandikira uwitwa Rwasa nkuko yamamaye mu ma filime yo mu Rwanda amusaba ko yazitabira iserukiramuco ry’ama filime nyarwanda avuga ko ryagombaga kubera i Stamford h’i London tariki 25 Ugushyingo 2017. Atangiye kumusaba ibyangombwa amubeshya ko agiye kumushakira visa, Rwasa yahise yibuka inkuru z’ubutekamutwe Inyarwanda yakoze bityo ahitamo kubaza umunyamakuru asanga koko nimero bavuganaga ari iya wa mutekamutwe wamaze gutahurwa, bityo iby’iyo gahunda birangira bityo.

Knowless na Tom Close bo bararye bari menge

Nkuko yabigenje bwa mbere uyu mutekamutwe yabajije Rwasa niba yamuha numero za Tom Close ndetse na Knowless cyane ko ari bo ngo yifuzaga gukoresha mu gutekera imitwe icyakora kuko yari yamaze gutahurwa nimero zabo ntabwo yigeze azibona cyane ko iyo abonye nimero z’umuhanzi amusaba kuba bakorana kugeza amukuyeho ibyangombwa bituma yegukana imbuga nkoranyambaga uwo muhanzi cyangwa undi muntu w’icyamamare akoresha.

KnowlessTom Close  na Knowless bararye bari menge ni bo uyu mutekamutwe ahigiye gutekera imitwe

Nyuma yo gutwara ibyangombwa by’aba bantu b’ibyamamare, uyu mugabo agerageza kubikoresha yigarurira imbuga nkoranyambaga bakoresha agahinduranya ama passwords azigize yarangiza kuzigarurira agatangira kwandikira abantu banyuranye abasaba amafaranga abamenyesha ibibazo binyuranye gusa akoresheje amazina n’imyirondoro yaba nyiri izi mbuga nkoranyanyambaga cyane cyane facebook.

Mu minsi ishize Muyoboke Alex yari yabwiye Inyarwanda.com ko bamaze gutanga ikirego barega uyu mugabo kugeza ubu ntakirakorwa kuri uyu mutekamutwe. Icyakora Rwasa nawe yamaze kubwira Inyarwanda.com ko nawe agiye kugeza ikirego muri Polisi mu rwego rwo gushakisha uyu mutekamutwe akaba yatabwa muri yombi.

DORE IKIGANIRO UYU MUTEKAMUTWE YAGIRANYE NA RWASA:

RwasaRwasaRwasaRwasaRwasaRwasaRwasa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi6 years ago
    Ariko iyo mwandikango ibyamamare ninde muhanzi tugira wakwitwa icyamamare koko buriya icyamamare twagize ni rutahizamu Gatete wenyine
  • beninos6 years ago
    iki kigabo nubundi uwakiba akagicucura kiyemera kubi gusa na gasuzuguro kenshi iyo kigenda wagirango ibintu byose birakinukira
  • 6 years ago
    Uyu mu type ariko menya afite ikibazo cyo mumutwe!!! Huumm ahubwo ubutaha azagaruka yahinduye numero! Ubundi ariko umuntu niwe ugushakira visa? Cyangwa ahubwo aguha invitation (cg indi document iku linkinga n'igikorwa agutumiyemo) ibindi akaba ari wowe ubyikorera?! Ibyo byamamare byacu nabyo rwose ntakigenda. Juste kuba umuntu akubwiye ngo aragutumiye ugahita umuha umwirondoro wawe ntabwo ari bizima kabisa. Nizere ko ubutaha bazakora attention.
  • Hi6 years ago
    Icyamamare nzi ni MEDDY wahagurukije abantu barenga 7000.. nyawundi bafatanyije . Naho abandi ntabonzi .
  • Usanase Mouhamed6 years ago
    Ariko ikibazo ngira kubaka izina kumuntu Ku giti cye byarananiranye?? Kuburyo abo Bantu bitwaza ibyo biragenda injury ikamara umwaka abantu bakigendera kukintu kimwe ubwo wowe waba uteka imitwe wakomeza kuyitekera abantu bamwe ubwo uwuyiteka we nta bwenge yaba agira koko??. Mujye mwandika ibintu bigezweho dusome digital apana analog kuko yararangiye
  • babou6 years ago
    hhhhhhh icyamamare uzi ni gatete ni mukuru wawe c? cyangwa namarangamutima yibyo ukunda iyi message uziko wagirango isomwa nabushaka ntukongere kwandika amafuti nkaya sibyiza sibyo?
  • makuza6 years ago
    ariko ibi bintu police nibijyemo irebe kuko birakabije pe ni gute umuntu agenda ateka imitwe ku bantu bose kandi nimero akoresha igaragara
  • Nily6 years ago
    Ngo ibyamamare hahahaaa. Ntimukanyice MEDDYYYYY OYEEEEEEE @Hi umbaye Kure mba ngutambagije nka molodekayo
  • Kiki6 years ago
    Umuhanzi urwanda rufite ni meddy ukora indirimbo zidasaza namba naho abandi bahitinga byakanya gato ibiririmbo byabo bigahita bicuyuka .
  • Nina 6 years ago
    Ahubwose ninde wasimbura meddy .
  • Mwiyemezi6 years ago
    Hahaha harya uru rutype rukora ibiki ? Rwamamaye mu biki ? Ni urubwa cyane uwarwiba se yatwara iki ? Ni urwo kurya utwana duto twa make gusa aho mu biryogo...Rwiyemera gute....Ariko sinzi icyo rukora wagira ngo narwo ruriba
  • Nzungu6 years ago
    Viva meddy uzahora ugoboye kabisa rwose songs zase zihora arinshasha





Inyarwanda BACKGROUND