RFL
Kigali

Patient Bizimana agiye gukorera igitaramo mu Bubiligi azafatanyamo na Dudu T Niyukuri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2017 16:31
0

Patient Bizimana umaze iminsi itari micye abarizwa ku mugabane w'uburayi muri gahunda z'ivugabutumwa yise 'Europe tour', yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana azafatanyamo n'umuhanzi Dudu T Niyukuri w'i Burundi.



Nkuko Patient Bizimana yabitangarije Inyarwanda.com, iki gitaramo kizabera mu gihugu cy'u Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles tariki 11 Ugushyingo 2017. Ni igitaramo kizabera kuri Birmingham Street 54, 1080 Molenbeek. Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 10 mbere yuko igitaramo kiba naho ku munsi w'igitaramo (tariki 11 Ugushyingo) itike izaba igura amayero 15.

Image result for Umuhanzi Dudu hamwe na Patient Bizimana

Patient Bizimana yabwiye Inyarwanda.com ko intego y'iki gitaramo cye ari ukuramya Imana mu buryo bwimbitse. Yasabye abakunda umuziki wa Gospel baba mu Bubiligi kuzitabira iki gitaramo biteguye kwegera intebe y'Imana. Patient Bizimana yagize ati: "Intego ni ukuramya Imana mu buryo bwimbitse, abantu bazaze biteguye kwegera intebe y'Imana."

Kuki Patient Bizimana azafatanya na Dudu muri iki gitaramo?

Inyarwanda.com yabajije Patient Bizimana impamvu Dudu ari we muhanzi yahisemo bazafatanya muri iki gitaramo, adutangariza ko basanzwe bakorana, ikindi Dudu akaba ari umwe mu bahanzi Patient Bizimana yubaha bitewe nuko akora umurimo w'Imana neza akabikora neza ndetse bikajyana n'ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze. Patient yagize ati:

Mu bahanzi benshi dufite bakora umurimo w'Imana neza kandi babikora neza kandi bafite content nubaha, Dudu abamo. Hamwe no gusenga no kuganira na Dudu nawe ku giti cye akaba yarabisengeye yumva mu mutima yiteguye kuza guhesha ubwoko bw'Imana umugisha.

Image result for Umuhanzi Dudu hamwe na Patient Bizimana

Patient azafatanya na Dudu mu gitaramo kigiye kubera Bruxelles

Patient Bizimana agiye gukora iki gitaramo cye bwite nyuma y'ibitaramo binyuranye yagiye atumirwamo byabereye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w'uburayi, abantu benshi bakamwishimira. Nkuko biri muri gahunda ye, iki gitaramo agiye gukora ni cyo gisoza gahunda Patient Bizimana yari afite zo kuvuga ubutumwa ku mugabane w'uburayi, akabona kugaruka mu Rwanda. 

Image result for Patient Bizimana iburayi

Patient Bizimana mu gitaramo yari yatumiwemo i burayi

Patient Bizimana

Igitaramo Patient Bizimana agiye gukorera i Burayi

REBA HANO PATIENT NA DUDU BARIRIMBANA 'MENYE NEZA'


REBA HANO N'USHIMWE YA PATIENT FT DUDU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND