Muri iyi minsi mu karere ka Rubavu hari hamaze igihe habera amarushanwa y’urubyiruko rufite impano ya muzika yateguwe na Easy and Possible ifatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ndetse na Polisi y’igihugu. Mu mpera z’icyumweru uwitwa Mfitumukiza Jean de la Paix niwe wegukanye intsinzi nyuma yo kugaragaza impano ikomeye.
Aya marushanwa yatangiye abanyempano muri muzika barushanwa mu mirenge yose igize akarere ka Rubavu, nyuma yo kuva mu mirenge abatsinze bakomeje kurushanwa ku rwego rw’akarere hasigara abagombaga guhatana ku munsi wa nyuma w’amarushanwa, wanahembwe mu birori byabereye ahahoze hari ikigo cy’impunzi cya Nkamira ho mu karere ka Rubavu Mfitumukiza Jean de la Paix aza kwegukana igihembo.
Muri ibi birori byabaye mu mvura yo ku wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 Mfitumukiza Jean de la Paix wavuye mu murenge wa Cyanzarwe niwe waje kwegukana igikombe ahita ahembwa ibihembo binyuranye ariko ikingenzi ni uko agomba guhabwa amasezerano y’imyaka itatu afashwa na Easy and Possible mu bikorwa bya muzika ye banamufasha kwiteza imbere muri muzika.
Muri ibi birori Polisi y'igihugu yatangiyemo ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Mu gihe uwa kabiri yabaye Hategekimana Jackson wavuye mu murenge wa Mudende uyu akaba yaragenewe ibihembo binyuranye ndetse yemererwa gukorerwa album y’umuziki gusa ariko we akaba ntamasezerano yihariye azagirana na Easy and Possible yanateguye iki gikorwa. Twibukiranye ko muri aya marushanwa hatangirwaga ubutumwa bwo kwirinda inda zitaguwe ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Nubwo imvura yagwaga abafana ba muzika bari benshiMuyoboke Alex (I buryo) na Producer Piano (i bumoso) bari mu kanama nkemurampakaUbwo hatangazwaga abatsinze Mfitumukiza Jean de la Paix ashyikirizwa igihembo nk'uwabaye uwa mbereJean de la Paix na Jackson babaye uwa mbere n'uwa kabiriNubwo byagejeje mu kabwibwi abaturage bari baryohewe n'umuziki
TANGA IGITECYEREZO