RFL
Kigali

Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yongeye gutabwa muri yombi azira ibiyobyabwenge

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/10/2017 13:11
2


Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Gisa cy’Inganzo cyangwa se Gisa James amazina yiswe n'ababyeyi yari yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cy’ubujura aho byavugwaga ko yibye telefone, icyakora bakaza kumurekura. Nyuma yo kuva muri gereza muri Nzeri 2017 uyu muhanzi yongeye ubu afunzwe akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Gisa cy’Inganzo yatawe muri yombi ku wa kabiri tariki 24 Ukwakira 2017 ahita ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarugenge. Kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira 2017 umunyamakuru wa Inyarwanda yageze ku rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge aho uyu muhanzi yari yagiye kwitaba cyokora ntibyakunda ko tumuvugisha cyane ko akiri kubazwa ku byaha akurikiranyweho.

Amakuru make yatangwaga kuri uyu muhanzi ni uko ari mu maboko ya polisi  aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse akaba yatangiye kubazwa kugira ngo akorerwe dosiye igezwe mu rukiko akurikiranwe ku byaha aregwa. Biramutse bibaye impamo uyu muhanzi agahamwa n’iki cyaha cyane ko atari ubwa mbere afashwe akurikiranyweho iki cyaha yaba akurikiye P Fla uherutse gufungwa ndetse igihano cye akaba ari kukiganisha ku musozo.gisa cy'inganzo

Gisa cy'Inganzo

Gisa cy’Inganzo ni umuhanzi w’umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zanakunzwe ariko kuri ubu imyitwarire ye ikaba kimwe mu byakomye mu nkokora iterambere rye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • austin6 years ago
    aliko leta yagorwa ye??? amaherezo yilishyano ngoni gisa azabayahe??? mbabajwe niryozina ryintwari yangiza
  • 6 years ago
    Ariko se nkiyi nyana yibwa ngo gisa muba muyituzanira kwendiki





Inyarwanda BACKGROUND